Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye/Karama: Bahangayikishijwe n’urugomo rukomeje gukorerwa abarokotse Jenoside

Mu karere ka Huye abaturage barasaba ubuyobozi kubafasha guca ibikorwa by’urugomo bikorerwa bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko bishobora guteza amakimbirane yanavamo kwihorera.

Iby’uru rugomo rukorerwa bamwe mu barokotse Jenoside mu Murenge wa Karama, abaruvuga babihera kuri Nyirimana Joseph na Mukangarambe Gregorie barokotse Jenoside baherutse kurandurirwa ibishyimbo byari bihinzemo murima, ariko ababikoze banasize bashinzemo igiti cy’umusaraba bigatera abaturage ubwoba.

Ibi ngo bikaba byarabaye nyuma yaho, uyu muryango wari umariye iminsi usaba inzego z’ubuyobozi bw’umurenge wa Karama, ko ziwurangiriza urubanza watsinze muri Gacaca zijyanye n’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku bw’aba baturage, bakaba basaba ubuyobozi guca uru rugomo, hirindwa icyazarukurikira.

Ubwo hasurwaga uyu murima ari kumwe n’uyu Mukangarambe Gregorie yamweretse aharanduwe iyi myaka ndetse n’iki giti cy’umusaraba kiracyashinzemo.

Umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege, avuga ko abaturage badakwiye kugira umutima uhagaze kuko byakurikiranwe ndetse ababikoze bakazagezwa imbere y’ubutabera.

Umurenge wa Karama ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Huye ifite umubare munini w’imanza zaciwe n’inkiko Gacaca ariko ntizarangizwe ku gihe. Iki kikaba ari kimwe mu bikekwa ko byaba biba imbarutso y’uru rugomo, ari na ho abaturage bahera basaba ubuyobozi gukora ibishoboka bukazirangiza biciye mu buryo bw’ibiganiro byunga impande zombi.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities