Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko urubyiruko rwababereye igisubizo cy’uburyo burambye mu gukemura amakimbirane yari yarashegeshe imiryango irenga 400. Bahisemo kwigisha urubyiruko kuko arizo mbaraga z’ejo hazaza.
Bamwe mu rubyiruko rurimo kwigishwa uko bakumira bakanakemura amakimbirane yo mu muryango, harimo abiga mu mashuri makuru na za Kaminuza n’abandi bo mu mashuri yo mu byiciro byo hasi. Muri ibi byiciro byombi, hari abayabayemo n’abandi bafite bamwe bo mu miryango yabo yaranzwe nayo.
Uwiringiye Chantal avuga ko yabaga mu muryango wahoragamo amakimbirane ariko aho amariye guhugurwa, ubu yabigishije akaba ntayo akirangwamo cyane nta n’icyo bapfaga gifatika.
Agira ati “Mama wacu yahoraga mu makimbirane n’umugabo we ariko igihe kinini by’ukuri ntacyo nabonaga bapfaga usibye kumva kuba anywa inzoga bikaba ikibazo. Naje gusaba umugabo we ko tuganira, musaba kuzireka arabyemera cyane ko abana babo bari bamaze kuba ibirara abandi bamaze ku batera inda bakiri bato. Kuva twaganira, umugabo yarihannye ubu ni amahoro mu rugo rwabo.”
Ngamije Patrick nawe agira ati “ababyeyi banjye bahoraga barwana, rimwe baje gupfa imyumbati kuko papa yashakaga kuyigurisha ariko mama atabishaka! Noneho negera mama musaba ko yareka papa akagurisha iyo myumbati ariko amahoro agataha mu rugo, kuko iyo barwanaga byaramabazaga hakaba hari n’ubwo narwaniriraga mama, nkumva aribwo nkemuye ikibazo; ariko aho mariye kwigishwa nasanze ntarabaga ngikemuye ahubwo nongeraga intambara kuko hari ubwo papa yabicyuriraga mama bikongera kuba intandaro yo kongera kurwana…”
Umwe mu bari bafite amakimbirane na we wafashijwe n’urubwiruko avuga ati “urugo rwanjye rwakundaga kubamo amakimbirane kandi nakundaga gutara ibitoki noneho umugore ari umurokore! Akabimbuza noneho bikaza kuvamo impaka ndetse no gutongana cyane. Ariko aho aba bana baziye ubu tubanye neza, kuko twarabyikemuriye neza.”
Uwizeye Jean de Dieu, Ushinzwe amahugurwa no gukurikirana amatsinda muri Association Modeste et Innocent, avuga ko uku kwigisha urubyiruko byatangiye gutanga umusaruro.
Agira ati “aya mahugurwa aratanga umusaruro cyane kuko hari abana batubwira ko ubwa mbere batari bazi uko bakemura amakimbirane yabaga yabaye hagati y’ababyeyi babo, ariko uyu munsi bazi uko bayakemura ndetse n’ayo bagiraga hagati yabo.”
Akomeza avuga uko hari umwana wabahaye ubuhamya bw’uko yarwanye na mugenzi we bagakubitana amasuka hafi kwicana, ariko bitakongera kubaho. Ikindi mu ngo aho bakomoka hari abababwiye ko ababyeyi babo barwanaga bakabona ari umukino, bo babona bitabareba ndetse ntacyo babikoraho. Ariko uyu munsi basigaye bumva bibareba noneho buri bibazo byose by’abaturanyi babo bagenda bashakisha uko babikemura.
Ati “Biratanga icyizere ko ejo umuryango uzaba uzira amakimbirane, cyangwa se niba bayafite bakayakemura ku buryo uzaba ari umuryango ubanye ku buryo buzira amakaraza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko bahisemo kwigisha urubyiruko bitewe n’uko abakiri bato aba ari bo bazubaka umuryango w’ejo hazaza. Ati: “Gahunda yo kubaka umuryango ni uko tugira umuryango uteye imbere kandi utekanye, amakimbirane ni kimwe rero mu bibibangamiye.
Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa harimo na Association Modeste et Innocent na paruwasi ya Karama bakorana niya Rugango ndetse batangiye gukorana na Kaminuza ya IPRC n’iy’u Rwanda. Ni ugutoza urwo rubyiruko ejo bundi ruzaba rufite imiryango. Bizatanga umusaruro kur’iyi miryango yabaruwe, hafi 150 iragenda iva mu makimbirane kandi buturutse mu kuyegera, mu biganiro”.
Kugeza ubu mu Karere ka Huye, habaruwe imiryango irenga 400 irimo amakimbirane, aho igera kuri 145 imaze kuyavamo binyuze mu biganiro n’amahugurwa ihabwa ku gukemura ibiyatera. Ubuyobozi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa nka AMI na Pax Christ International bamaze guhugura abasore n’inkumi 25 biga muri Kaminuza na 320 biga mu byiciro bindi by’amashuri, bigishwa uko bakumira bakanakemura amakimbirane mu buryo budahutaza kandi bakora n’ibibateza imbere.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































