Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuhinzi

Hwatangije uburyo bushya bwo gushora imari mu buhinzi

Panorama 

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, kuri uyu wa Gatatu batangije gahunda y’igihugu y’ishoramari mu buhinzi bugezweho bwihanganira ihindagurika ry’ikirere.

Iyi gahunda yatangijwe ifite insanganyamatsiko yo kubaka uburyo burambye bwo kwihaza mu biribwa kandi bwihanganira ihindagurika ry’ikirere.

Ni gahunda igamije kubaka urwego rw’ubuhinzi bugezweho ndetse butanga umusaruro bitewe nuko buzashorwamo imari ihagije mu gushaka imashini zihinga, zuhira, ikoreshwa ry’imbuto nziza, imiti n’amafumbire bizegerezwa abahinzi.

Kugeza ubu ni gahunda abafatanyabikorwa bamaze kugaragaza ko bakwegeranya miliyari 449.7Frw ashobora kwiyongera.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, mu kiganiro na RBA dukesha iyi nkuru, avuga ko 2/3 by’aya mafaranga azashorwa mu bikorwaremezo byo kuhira.

Muri iyi gahunda biteganyijwe ko hegitari z’ubutaka 83,250 zizafatwa neza zigere kurwego rwo kwihanganira ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere ndetse ubwo buso bunabyazwe umusaruro binyuze mu ku bwuhira ndetse n’ikoreshwa ry’imbuto za kijyambere zitanga umusaruro.

Ni gahunda igamije guhuza abahinzi 170,200 ndetse n’ibigo by’ubucuruzi 375 bizahuzwa n’iby’imari murwego rwo guteza imbere imikorere irambye y’ubufatanye mu bucuruzi.

Mu ngengo y’imari ya 2024, Ikigo gifasha abikorera kuzamura ubucuruzi bwabo (International Finance Corporation: IFC) gikorana na Banki y’Isi, cyiyemeje miliyari zisaga 56 z’amadolari ya Amerika, agamije gukoreshwa mu bigo by’abikorera n’iby’imari bitanga ibisubizo mu buhinzi ndetse bihangana n’ubukene.

Mu Gushyingo 2024, Minagri yerekanye amahirwe ari mu nzego eshanu z’ubuhinzi bw’u Rwanda PSTA 5, izakurikizwa mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere hagati ya 2024-2029.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities