UMUBYEYI Nadine Evelyne
Guhera ku itariki 16 Nzeri 2025, mu rugereko rw’ubujurire rw’urukiko rwa rubanda rw’i Paris, hazatangira kuburanishwa mu bujurire Dr. Munyemana Sosthène, nyuma y’uko hatowe hakanemezwa inteko iburanisha (inyangamugayo) ku wa 15 Nzeri 2025.
Uru rubanza mu bujurire ruje nyuma y’aho Urukiko rwa rubanda rw’i Paris (Cour d’Assises) mu Bufaransa, mu Ukuboza 2023 rwahamije Dr. Munyemana Sosthène kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, agahanishwa gufungwa imyaka 24.
Mbere y’uko uru rubanza rw’ubujurire rutangira, biteganyijwe ko habaho igikorwa cyo guhitamo inteko y’inyangamugayo, zizifashishwa mu kuburanisha Munyemana.
Me Gisagara Richard, umunyamategeko wunganira abaregera indishyi muri uru rubanza, asobanura impamvu z’ubwo bujurire bwa Dr. Munyemana Sosthène n’uburyo bwatanzwe.

Me Gisagara Richard, wunganira abaregera indishyi mu rubanza Dr. Munyemana Sosthène ari kuburana mu bujurire (Photo/ Internet)
Yagize ati “Abunganira Munyemana nibo batanze ubujurire, kuko batishimiye imikirize y’urubanza; Ntabwo bitangaje kubera ko baburanye bahakana icyaha burundu batanasaba wenda ko igihano cyakoroha, ariko basaba ko bamuhanaguraho icyo cyaha burundu.”
Mbere y’uko Dr. Munyemana Sosthène ahungira mu Bufaransa muri Nzeri 1994, yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mw’ishami ry’ubuvuzi; akazi yafatanyaga no kuvura indwara z’abagore (gynécologue) mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).
Mu gihe cya jenoside Dr. Munyemana Sosthène yahawe izina rya ‘Boucher de Tumba’, kubera ibikorwa by’ubwicanyi no gushishikariza abaturage bari batuye mu mujyi wa Butare, kwica Abatutsi; ari ho na we yari atuye I Tumba muri Selile ya Gitwa.
Akimara guhamywa ibyaha mu 2023, Dr. Munyemana Sosthène yahise ajuririra urukiko, nk’uko yaburanaga ahakana byose yaregwaga.
Muri uru rubanza rw’ubujurire, Dr. Munyemana Sosthène azajya yitaba urukiko (Cour d’Assises de Paris) afunze; bitandukanye no mu rubanza rwo ku rwego rwa mbere, aho yaburanaga ataha mu muryango we ubu utuye mu Bufaransa.
Dr. Munyemana Sosthène wahamijwe kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubwinjiracyaha muri byo; ku wa 20 Ukuboza 2023 yari yakatiwe gufungwa imyaka 24, uru rubanza mu bujurire rukaba ruteganyijwe kuzarangira ku itariki 24 Ukwakira 2025.













































































































































































