Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ibikorwa by’urugomo bigaragaramo bamwe mu banyamahanga baba mu Rwanda

Panorama

Inzego zitandukanye mu Rwanda zirimo Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Ubushinjacyaha ndetse n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, zimaze iminsi zikurikirana ikibazo cyerekeye ibikorwa by’urugomo n’ubujura byagiye bigaragaramo bamwe mu banyamahanga baba mu Rwanda.

Ibi bibaye nyuma y’aho mu duce dutandukanye two mu gihugu, by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, hakomeje kumvikana abanyamahanga bakorera abanegihugu ubwambuzi n’ibindi bikorwa by’uburugomo bitandukanye.

Nk’uko Isango star dukesha iyi nkuru ibitangaza, abashyirwa mu majwi cyane ni abagenda kuri Moto ntibishyure ndetse bakarenzaho gukubita abamotari. Hari kandi abajya mu maresitora bo bafata amafunguro bakagenda batishyuye, ba nyir’ibikorwa bagasigarira aho ntabwishyu babonye.

Aha akaba ari ho abaturage ndetse n’abandi bazi iby’urwo rugomo, basaba ubutabera kwita kuri ibi bazo ndetse ababikora bakaba babiryozwa.

Polisi mu gusubiza ibyavuzwe kuri TV1, bikanasangizwa ku mbuga nkoranyambaga zayo aho Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC ndetse n’Umunyamakuru Mutabaruka Angelbert, ku wa 19 Kanama 2025, bagaragazaga ko hari abanyamahanga bigize indakoreka mu Rwanda ku buryo bakubita abenegihugu.

KNC yagaragaje ko nk’uko Leta y’u Rwanda ishyira imbere ibikorwa byo guhashya urugomo, gukubita no gukomeretsa bikwiye no gukorwa ku banyamahanga baba mu Rwanda.

Polisi y’Igihugu yatangaje ko icyo kibazo kizwi kandi inzego zitandukanye zimaze iminsi zigikurikirana, kandi ko ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko mu Rwanda kandi abakora urugomo kimwe n’ibindi byaha bakurikiranwa nta vangura ribayeho.

Yagize iti “Iki kibazo inzego zirimo Polisi, Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka zimaze iminsi zigikurikirana kandi cyafatiwe ingamba. Turakomeza gukorana n’abayobozi bo muri Ambasade zihagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu rwego rwo kubakangurira kubahiriza amategeko.”

Polisi itangaza ko uu mezi 12 ashize, abanyamahanga 240 bashyikirijwe inzego z’ubutabera bacyekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ubujura, na ho 64 basubijwe mu bihugu baturukamo.

Inzego z’umutekano zigaragaza ko iki ari ikimenyetso cy’uko mu Rwanda nta muntu uri hejuru y’amategeko, aho uwo ari we wese ukora icyaha akurikiranwa hatitawe ku gihugu akomokamo cyangwa ku rwego arimo.

Polisi y’igihugu yagize iti “Abakora urugomo cyangwa ibindi byaha bakurikiranwa nta vangura”.

Mu gukemura kandi ibi bibazo, Polisi ikomeza ivuga ko hanashyizweho uburyo bwo gukorana n’Ambasade zihagarariye ibyo bihugu, mu rwego rwo gukangurira abaturage babyo kubahiriza amategeko y’u Rwanda no kwirinda ibikorwa bibashyira mu kaga.

Ibikorwa by’urugomo mu banyamahanga bikunze kuvugwa cyane cyane ku banyeshuri baturuka mu bihugu nka Sudani y’Epfo n’abandi biga mu Rwanda usanga barangwa n’ibikorwa birimo ubusinzi, gukubita cyangwa gukomeretsa ndetse n’ubujura.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byafunguye amarembo ku bashaka kukigana baba abaje kugishoramo imari cyangwa abakivomamo ubumenyi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities