Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ibyo wanywa n’ibyo warya igihe wanduye COVID-19

Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ubuzima, abantu benshi banduye COVID-19 bakunze kugaraza ibimenyetso byoroheje, bashobora gukurikiranwa bari mu rugo. Dore inama z’ingenzi uramutse zijyanye n’ibyo warya ndetse n’ibyo wanywa igihe wanduye COVID-19.

  1. Ugomba gufata indyo yuzuye (irimo imbuto n’imboga nyinshi) kandi ukanywa amazi menshi (ku muntu mukuru: litiro 2-3 z’amazi ku munsi ni ingenzi)
  2. Ku mafunguro y’ingenzi, ugomba kwirinda ibinyobwa/ibiribwa bikonje cyangwa bigoye kugogoora, ibande ku mafunguro yoroheje kandi afite intungamubiri nk’isupu ishyushye cyangwa imvange y’imboga zigisoromwa ukuye mu busitani bwawe cyangwa ku isoko rikwegereye.
  3. Ugomba gufata ibiribwa n’ibinyobwa bikungahaye kuri vitamine C nk’icyayi kirimo indimu cyangwa umutobe ukozwe ako kanya, hamwe na tangawizi ku bantu bayikunda.
  4. Irinde kurya ibiryo birimo ibirungo byinshi kuko bishobora gutuma uribwa mu gifu. Ushobora gufata icyayi n’ubuki cyangwa amata ashyushye n’ubuki bitewe n’ibyo ukunda. Nubwo ibi binyobwa bishyushye bidashobora kwica iyo virusi, twibuke ko icyo bidufasha ari ukugabanya ibimenyetso kandi ugakomeza ukagira amazi mu mubiri ndetse bikongerera umubiri imbaraga zo guhangana n’indwara.

Ugomba kwiyitaho

  1. Nubwo utagomba guhora uryamye buri gihe, ugomba kuruhuka bihagije;
  2. Irinde gukora cyane;
  3. irinde gufata ibinyobwa bisembuye n’itabi kuko bishobora gutuma urwara ukaremba;
  4. Ugomba gukora imyitozo ngororamubiri iringaniye cyangwa ugatembere mu rugo; gukora siporo y’iminota 30 nibura ku munsi bigufasha gukomeze kugira imbaraga.

Birakomeza…

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities