Raoul Nshungu
Ingabo zari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa SADC bwamaze guhagarikwa, zongeye kunyura mu Rwanda zerecyeza muri Tanzania, ahongeye kugaragara ibikoresho byazo byinshi birimo intwaro za rutura.
Ku gicaminsi cyo ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025, ni bwo ariya makamyo yahagurutse i Rubavu yerekeza ku Rusumo mu karere ka Kirehe, mbere yo gukomereza i Chato muri Tanzania.
Izi ngabo za SADC zari mu butumwa bwari bwiswe SAMIDRC, zatangiye gucyurwa mu mpera za Mata 2025, aho icyiciro cya mbere cyatashye ku ya 29 z’uko kwezi.
Nk’uko byagenze mu bindi byiciro byabanje, nanone kuri iki Cyumweru tariki 11 Gicurasi 2025, hongeye kugaragara imodoka z’amakamyo zari zitwaye ibikoresho by’izi ngabo, bigaragara ko ari intwaro za rutura zifashishwaga n’izi ngabo mu bufasha zari zaragiye gufa FARDC mu rugamba iki gisirikare cya Leta ya Congo gihanganyemo na AFC/M23
Imodoka zicyuye ibi bikoresho zagaragaye mu muhanda wa Rubavu-Kigali, aho zinjiye mu Rwanda n’ubundi zikoresheje umupaka munini uhuza iki Gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakamyo asaga 40 yanyuze mu Rwanda yikoreye imodoka , ibikoresho bitwikirije amahema ndetse ibindi biri mu masanduku arimo intwaro n’ibindi bikoresho izi ngabo zifashishaga mu kurwana na M23 muri RDC.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango wa SADC yateranye tariki 13 Werurwe 2025, yanzuye guhagarika ubu butumwa, ikemeza ko ibibazo byo muri Congo bizashakirwa umuti binyuze mu nzira z’ibiganiro.
Abasirikare ba SADC bari mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu bari gucyurwa, bazabanza kunyuzwa muri Tanzania, mbere yuko berecyeza mu Bihugu bari baturutsemo.
Afurika y’Epfo, Tanzania, ndetse na Malawi,nibyo bihugu byari byohereje ingabo muri ubu butumwa bwa SAMDRC.













































































































































































