Ibi byagarutsweho muri Kongere y’Umuryango FPR Inkotanyi mu mudugudu wa Gasasa, mu kagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigari, yabaye mu mugoroba wo ku wa 19 Gicurasi 2017.
Iyi kongere yaranzwe n’ibikorwa by’ingenzi birimo kuremera abatishoboye no kurahiza abanyamuryango bashya 24 biganjemo urubyiruko, batuye muri uwo mudugudu.
Abaremewe bishimira ko abaturanyi babo babazirikana kandi baberetse urukundo, ko bakomeje kububaka no kubafasha gukomeza urugendo rw’ubuzima.
Mukandamira Patricie, umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 80 na Kajngwe Celestin ufite umurwayi umeze nabi, bahuriza ku kuvuga ko batunguwe no kumva ko bagenzi babo babazirikana ariko kandi ari n’urukundo rukwiye kuranga abanyamuryango.
“N’ubu kuba ndiho ariko ni ukubera aba baturanyi banjye bamba hafi. Uyu munsi nasinziriye kuko ubundi sinagiraga ibitotsi ariko iri joro naruhutse pe. Nashimye Imana yanjye ihora indwanira ishyaka, yankuye mu maraso menshi ariko yampaye abavandimwe. Uyu mugoroba natunguwe numvisa bampagaye, kuko sinarinzi impamvu yabyo,” Mukandamira Patricie.
Mukandamira ashimira cyane abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu mudugudu wa Gasasa bamuzirikana kandi bakamuba hafi, asaba kandi abakiri bato kurangwa n’urukundo bazirikana abatishoboye kandi bagakunda umuryango.
“Igikorwa abavandimwe bankoreye cyantunguye, ndashima urukundo banyeretse, bangaragarije ko ari abavandimwe, kandi bifatanyije nanjye mu bihe ndimo. Ndi mu bihe binkomereye ariko igikorwa bankomereye ni ukunkomeza, kandi Imana yabakoreyemo,” ubuhamya bwa Kajangwe Celestin.
Kajangwe ashima abanyamuryango kuba bamuzirikanye ntawe abitumye nta n’umugishije inama, avuga ko abanyamuryango bose bakwiye kurangwa n’urukundo kandi nabo bakazaruraga abana babo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, wifatanyije n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu mudugudu wa Gasasa, yashimye cyane igikorwa cy’urukundo bakoze kuko ari imwe mu ndangagaciro z’umuryango kandi bagomba guhora bayizirikana. Yanashimye ko Umuryango wungutse Abanyamuryango bashya, ko byose bituruka ku bukangurambaga buba bwarakozwe.
Mugenzi Ntawukuriryayo Leon, Umugenzuzi Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gasabo, wifatanyije n’abanyamuryango bo mu mudugudu, yatanze ikiganiro ku mahame y’Umuryango FPR Inkotanyi, asaba abanyamuryango guhora bayazirikana nk’uko agaragara mu ndirimbo y’umuryango.
Ku gikorwa cyo kuremera bamwe mu batuye umudugudu wa Gasasa bakeneye ubufasha, Mugenzi yatangaje ko ibikorwa by’umuryango bigaragarira mu mudugudu. Yibutsa abanyamuryango kandi ko ko igikorwa cyo kuremera ari imwe mu ndangagaciro Umuryango FPR Inkotanyi ushyira imbere kandi bifuza ko cyahoraho kuko hari abanyarwanda baba bagomba kugenda bafashwa kugira ngo bazamuke
Agira ati “Nta handi ushobora kubona isura y’umuryango atari mu mudugudu, kuko nibo bicara bakaganira bakareba iterambere ry’aho batuye n’imibereho y’abaturage baho bakareba abakwiye gufashwa. Uyu mudugudu igikorwa wakoze cyo kuremera abatishoboye ni igikorwa gikomeye cyane indi midugudu yose twifuza ko ikwiye kwigiraho. Twifuza ko indi midugudu yose yakigira umuhigo.”
Sinamenye Mafigi Charles, uyobora FPR Inkotanyi mu mudugudu wa Gasasa, avuga ko igikorwa cyo kuremera ari imwe mu ndangagaciro z’Umuryango kandi kikaba igikorwa gihoraho mu mudugudu wabo, kuko batifuzako ko hari umuntu uhera mu bwigunge bahari. Yongeraho ariko ko inkunga batanga iterwa n’uko abanyamuryango bifashe muri iyo minsi, kuko buri gihe hadatangwa inkunga imwe.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu mudugudu wa Gasasa, biyemeje kujya bagira ibikorwa by’urukundo mu baturanyi babo cyane cyane mu gufasha abatishoboye kandi bagatabarana n’igihe hari uwagize ikibazo.
Iyi Kongere y’umuryango FPR Inkotanyi mu mudugudu wa Gasasa, ikozwe mu gihe FPR yatangiye ibikorwa by’ubukangurambaga bijyanye n’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017.
Panorama

Abanyamuryango bacinya umudiho (Photo/Panorama)

Hishimirwa intambwe imaze kugerwaho ariko imihigo irakomeye kandi irakomeje (Photo/Panorama)

Abanyamuryango bashya barahiriye kudatatira igihango (Photo/Panorama)

Umudiho wari wose ku bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango mu mudugudu wa Gasasa (Photo/Panorama)













































































































































































