Panorama
Mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga ku birebana n’icyorezo cya SIDA ku Isi. Impuguke zitabiriye inama zigaragaza ko Leta z’ibihugu n’imiryango ya sosiyete sivile, bakwiye gushyira hamwe mu gushaka ubushobozi mu by’imari bitewe n’uko inkunga z’amahanga zafashaka mu guhangana n’iki cyorezo zagabanutse.
Urubyiruko ni kimwe mu byiciro byugarijwe n’icyorezo cya SIDA ku rwego rw’isi, bitewe n’uko benshi muri bo badakunze kwiyakira igihe banduye virusi, bigatuma batavurwa hakiri kare.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko mu Rwanda habarurwa abantu basaga ibihumbi Magana abiri na mirongo itatu (230,000) bafite virusi itera SIDA, ubwandu bushya buri ku basaga 3.200 ku mwaka barimo abasaga 2600 bahitanwa na yo.
Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, muri iyi nama mpuzamahanga kuri SIDA, abahagarariye Ikigega mpuzamahanga gishinzwe kurwanya SIDA, Malaria n’igituntu – “Global Fund”- bari mu gikorwa cy’ubukiangurambaga bwo kwegeranya Miriyari 18 z’amadorari, agamije kuzifashishwa muri gahunda zo kwita kuri zo ndwara hagati ya 2027-2029. Ni igikorwa kigamije kuramira ubuzima bw’abagera kuri Miliyoni 23 no gukumira ubwandu bushya.
Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Imiryango itegamiye kuri leta ikora mu bijyanye no gukumira SIDA, Kabanyana Nooliet, avuga ko kwegeranya imari y’imbere mu gihugu ari ingenzi cyane mu kuziba icyuho cy’inkunga z’amahanga.
Muri 2024, u Rwanda rwashyizwe mu bihugu 5 bya mbere ku isi byageze ku ntego ya 95% by’abanduye bakaba babizi, 95% by’abayifite bakaba barashyizwe ku miti na 95% bafite iyi virusi bakaba baragabanyije ikwirakwizwa ryayo.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko ihagarikwa ry’inkunga z’amahanga ritakomye mu nkokora izi serivisi mu Rwanda bitewe nibyo leta yari yarakoze mbere.
Muri iyi nama, u Rwanda rurimo kugaragazwa nk’igihugu cyabaye indashyikirwa mu kubaka urwego rw’ubuvuzi bitewe n’uko ubwandu mu Rwanda ubu bugeze kuri 2.7% ku bafite imyaka iri hagati ya 15-49 ndetse na 0.5% mu bana bari hagati ya 0-14. 99% by’ababyeyi batwite bafite ubwandu bafashwa kubyara umwana utanduye.
Iyi nama mpuzamahanga kuri SIDA irimo kubera hano i Kigali mu Rwanda mu bihe bikomeye aho muri Afurika bugarijwe n’ingaruka zayo. Ni igihe cyiza cyo kurebera hamwe amahirwe ahari yo guhangana n’iki cyorezo no kwegereza servisi z’ubuvuzi abazikeneye.
Abitabiriye iyi nama mpuzamahanga y’iminsi itanu kuri SIDA, baturutse impande zose z’Isi, basaga ibihumbi 3. Ije ikurikira iyabereye mu Budage muri Nyakanga umwaka ushize. Iy’umwaka utaha izabera muri Brezil.













































































































































































