Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ikibuga Cya Goma Cyongeye Kugwaho Indege 

Guhera muri Mutarama, 2025 kugeza ubu nibwo indege yongeye kugwa ku kibuga cy’indege cya Goma. Yahaguye izanye Vivian van de Perre, Umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO.

Yageze i Goma kuri uyu Kane tariki 12 Gashyantare 2026, ahagana saa tanu z’amanywa ku isaha ya Kigali.

Akihagera yagize ati: “Nari mu ndege ya nyuma yaguye i Goma mu mwaka ushize none n’uyu munsi nje mu ndege ya mbere yongeye kugwa hano. Ndizera ko iyi ari intangiriro yo gufungura iki kibuga buhoro buhoro, kandi bizagirira abaturage akamaro.”

Kongera kugwaho indege by’agateganyo byateye benshi kandi bibatera icyizere cy’uko kigiye gukomeza gukoreshwa.

Hari umuturage wabwiye Radio Beroya FM ikorera muri iki gice ko bifuza ko cyakomeza gukoreshwa.

Ati: “Turifuza ko amahoro yagaruka vuba ubuzima bugasubira uko bwari bumeze mbere.”

MONUSCO, muri iki gitondo yari yatangaje ko uru ruzinduko rugamije gushyigikira imyiteguro yo kugenzura no gushyira mu bikorwa agahenge mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Uruzinduko rw’uriya muyobozi rukurikiye ibiganiro hagati ya MONUSCO n’ubuyobozi bwa Congo byo gushaka uburyo bw’imikorere bufatika bwo kugenzura agahenge mu duce twugarijwe n’intambara.

Uyu muyobozi wungirije wa MONUSCO, mbere yo guhaguruka i Kinshasa yari yagize ati: “Ngiye i Goma gufasha mu gutegura igenzurwa ry’ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge, dufatanyamo bya hafi n’inzego zagenwe zirimo EJVM+.”

EJVM+ (Expanded Joint Verification Mechanism Plus) ni uburyo bwashyizweho n’Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) bwo gukurikirana umutekano ku mipaka no gukumira amakimbirane hagati y’ibihugu byo mu Karere.

Vivian van de Perre aragirana ibiganiro n’inzego zirimo abayobozi ba Leta, inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, byibanda ku gushyiraho gahunda ifatika yo kugenzura no kwemeza iyubahirizwa ry’agahenge.

MONUSCO yibukije ko ishyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge hashingiwe ku cyemezo nomero 2808 cy’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye cyo mu mwaka wa 2025.

Muri wo, yemerewe gutanga inkunga ya tekiniki n’ibikoresho kuri ICGLR binyuze mu rwego rwagutse rwo kugenzura amasezerano, EJVM+.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities