Connect with us

Hi, what are you looking for?

ibiiza

Imvura Yangije Byinshi Muri Kayonza

Kayonza abanyeshuri bakomeje ibizamini nubwo imvura yaraye isakambuye amashuri

Mu Karere ka Kayonza, cyane cyane mu Murenge wa Ndego, imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2026 yangirije byinshi birimo amashuri n’inzu z’abaturage.

Iyo mvura yahungabanyije ubuzima bw’abaturage benshi, aho yasenye ibisenge by’inzu zigera kuri 21 ndetse inangiza urusengero n’ibyumba by’amashuri birindwi byo ku ishuri ribanza rya EP Amahoro ADEPR.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ndego bwatangaje ko muri izo nzu zangiritse, hari izasigaye zitagifite ibisenge, mu gihe izindi zangiritse ku buryo zidashobora kongera guturwamo. Abaturage benshi bahuye n’iki kibazo bahise bahungira mu ngo z’abaturanyi babo mu gihe hagishakwa uko bafashwa cyangwa ngo basanirwe ibyaritse.

Ibi bibaye mugihe abanyeshuri bari mugihe k’ibizamini, ubuyobozi bukaba bwafashe ingamba zo kuba bashyize ihema hejuru y’amashuri yasakambuwe n’umuyaga kugira ngo bakomeze gukora ibizamini.

Abayobozi basabye abaturage kurushaho kwita ku ngamba zo kwirinda ibiza, zirimo gutera ibiti no kongera imbaraga mu kubaka ibisenge bikomeye by’inzu zabo kuburyo bihangana n’umuyaga n’imvura nyinshi.

Kuri ubu, abaturage bafatanyije n’inzego z’ibanze bari mu bikorwa byo gusana ibyangiritse, mu gihe bakomeza gushishikarizwa kwirinda ibiza nk’ibi kuko bishobora kongera kubaho.

Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe Meteo Rwanda, cyari giherutse gutangaza ko mu kwezi kwa Werurwe 2026, imvura iteganyijwe kugwa mu Rwanda ishobora kuba iri hejuru y’isanzwe, bikaba bisaba ko hafatwa ingamba zikomeye zo kwirinda ingaruka zayo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities