Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yatoye yemeza burundu amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, yasinywe hagati y’u Rwanda n’ibihugu 12. Mbere yo kubyemeza, Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Gasore Jimmy yabanje gusobanura akamaro azagirira igihugu, avuga ko azagifasha mu bwikorezi kidasabye ibyo bihugu ubundi burenganzira.
Ibihugu birebwa n’ayo masezerano bindi bitari u Rwanda ni ubwami bwa Eswatini, Guinea Conakry, Georgia, Canada, Liberia, Malawi, Mali, Oman, Pologne, Suriname, France na Zimbabwe.
Dr. Gasore yasobanuriye Abadepite ko ayo masezerano azatuma gahunda igihugu kihaye yo kuba ihuriro ry’ubucuruzi mpuzamahanga mu bice bya Afurika igerwaho.
U Rwanda rushaka guhinduka ikiraro gihuza Afurika n’Uburayi, Amerika, Aziya no mu bindi birwa aho hirya ku isi.
Mu gusobanurira Abadepite, Dr. Gasore yagize ati: “Hakurikijwe ingingo ziri mu Masezerano mpuzamahanga yerekeye iby’indege za gisivili, ikorwa ry’ingendo z’indege mpuzamahanga hagati y’ibihugu, iri tegeko risaba ko habanza kubaho amasezerano y’impande ebyiri cyangwa ay’impande nyinshi yerekeye ubwikorezi bwo mu kirere. Bityo rero, aya masezerano twasinye atanga umurongo wemewe n’amategeko uzatuma habaho ingendo zo mu kirere hagati ya Kigali n’imijyi y’ibihugu byayasinye.”
Urugero rw’akamaro bizagirira u Rwanda, nk’uko Minisitiri abisobanura, ni uko mu gihe indege yarwo yagera mu kirere cy’igihugu runaka igasanga ikirere cyacyo ari kibi, ruzaba rushobora guca mu kirere cy’ikindi gihugu rutiriwe rubigisabira ubundi burenganzira butari ubuteganywa nayo masezerano.
Ni amasezerano azateza imbere ubwikorezi mpuzamahanga bwo mu kirere hashingiwe ku mahame yo gusaranganya inyungu no guhiganwa mu bucuruzi hagati y’abemerewe gukora serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere.
Ingingo zerekeye ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano ziteganya ko buri gihugu cyayasinye kigomba kumenyesha ikindi, binyuze mu nzira za dipolomasi, ko cyarangije inzira zose ziteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko ngo ayo masezerano ashyirwe mu bikorwa n’impande bireba.
Abadepite batoye amategeko yemerera kwemeza burundu amasezerano yo gutwara abantu n'ibintu mu kirere hagati y’u Rwanda n’ibihugu 12:
➡️Eswatini
➡️Guinea Conakry
➡️Georgia
➡️Canada
➡️Liberia
➡️Malawi
➡️Mali
➡️Oman
➡️Pologne
➡️Suriname
➡️France
➡️Zimbabwe https://t.co/sQ18lzuq8c pic.twitter.com/M4BVZUxx1Z— Rwanda Parliament (@RwandaParliamnt) October 7, 2025













































































































































































