Itangazo dukesha Minisiteri y’ingabo z’igihugu, rigaragaza ko mu ijoro ryo ku wa 23 Gicurasi 2021 mu masaa tatu z’ijoro (21:15-21:35), hari igitero cya FLN cyinjiye ku butaka bw’u Rwanda, giturutse mu Burundi kinyuze mu ishyamba rya Kibira.
Iryo tangazo rivuga ko abateye baturutse i Giturashyamba muri Komini ya Mabayi mu Burundi, bambuka umugezi wa Ruhwa, binjira muri metero 100 imbere mu Rwanda mu gace ka Bweyeye, Akagari ka Nyamuzi, Umudugudu wa Rwamisave.
Ingabo z’u Rwanda zahagaritse icyo gitero, babiri mu bateye bahasiga ubuzima. Hafashwe kandi n’ibindi bikoresho birimo imbunda imwe ya mashini gani (Submachine gun), Magazine indwi, Gerenade imwe, Radiyo Motorola n’impuzankano ebyiri za gisirikare z’igihugu cy’u Burundi.
Iryo tangazo rivuga ko abateye basubiye mu Burundi bambutse umugezi wa Ruhwa, basubira mu ishyamba rya Kibira rifatanye na Pariki ya Nyungwe.
Ubwanditsi













































































































































































