Inteko Nyarwanda y’Umuco (RCHA) ifatanyije na PanAfrican Movement Rwanda Chapter bishyigikiwe na Leta y’u Rwanda, baritegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamurage n’Umunsi wo Kwibohora kwa Afurika, ku wa kabiri tariki ya 25 Gicurasi 2021. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti; “Ubuhanzi, Umuco n’Umurage: Inkingi yo kubaka Afurika dushaka”.
Kubera ingamba zo gukumira no kwirinda icyorezo cya COVID-19, ibirori byo kwizihiza uyu munsi biritabirwa n’abashyitsi bake cyane barimo abahagarariye Leta y’u Rwanda, Abahagarariye ibihugu by’Afurika baba mu Rwanda, abahagarariye PanAfrican Movement Rwanda Chapter n’abahagarariye abahanzi n’abanyabugeni.
Kwizihiza uyu munsi bizakorwa haganirwa ku ishusho y’ubuhanzi mu Rwanda n’uruhare rw’umuco n’umurage dusangiye nk’Abanyafurika mu rugamba rwo kubaka Afurika dushaka.
Ambasaderi Robert Masozera, Intebe y’Inteko y’Umuco yagize ati: “Inteko y’Umuco irizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamurage nk’umwanya wo gusakaza no kwimakaza umurage nyafurika mu guteza imbere umuco, ubumenyi n’ubukungu mu Rwanda”.
Avuga kuri uyu munsi, Umuyobozi wa PanAfrican Movement – Ishami ry’u Rwanda, Hon Musoni Protais yagize ati ”Abanyafurika dufite indangagaciro, umuco n’umurage duhuriyeho kandi bituranga nk’Abanyafurika. Uretse ubukoloni bwadukandamije twese, Abanyafurika mu mateka yabo bifitemo indangagaciro bahuriyeho nk’ubuntu, ubumuntu n’ubumenyi basangiye nk’umurage w’abakurambere. Ibi byose bigomba kubakirwaho n’abahanzi n’abanyabugeni, bakabibyaza ubukungu kandi bagateza imbere imitekerereze n’imikorere bigamije kwibohora no kubaka Afurika dushaka”.
Insanganyamatsiko yatoranyijwe n’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iragira iti “Ubuhanzi, Ubugeni, Umuco n’Umurage: Umusingi wo kubaka Afurika dushaka”.
Uyu munsi wo kubohora Afurika washyizweho mu mwaka wa 1958, utangira kwizihizwa ku buryo buhoraho guhera ku wa 25 Gicurasi 1963, itariki yashingiweho Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (OUA-OAU) wahindutse Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri 2002.
Ubwanditsi













































































































































































