Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yabwiye ingimbi zitarengeje imyaka 17 zigiye gukina irushanwa rya CECAFA rizabera muri Éthiopie ko zikwiye kuzatahana intsinzi.
Iri rushanwa rigomba gutangira Tariki 15, Ugushyingo kuzageza Tariki 02, Ukuboza, 2025.
Kuri iki Cyumweru nibwo ikipe y’Igihugu y’Ingimbi zitarengeje imyaka 17 yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza mu mikino Nyafurika ya CECAFA.
Shema Ngoga Fabrice wari kumwe n’umutoza w’Amavubi Adel Amrouche na Eric Nshimiyimana umwungirije yasabye abo bana kuzimana u Rwanda, nabo barabimusezeranya.
Abandi baganirije izi ngimbi ni Jimmy Mulisa na Emery Bayisenge, bazibutsa ko zishoboye bazisaba kuzirikana amahirwe Igihugu cyazihaye bityo zikazitwara neza.
Abandi bari muri uyu muhango wo gusezera kuri aba bakinnyi bakiri bato ni Komiseri Ushinzwe Iterambere na Tekiniki, Kanamugire Fidèle, Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Gérard Buscher n’abandi.
Abo bana bahawe ibendera ry’u Rwanda ngo bazarigarukanane intsinzi.
Ni irushanwa rizatanga amakipe atatu ya mbere azitabira igikombe cya Afurika 2026 cy’abatarengeje imyaka 17.
Ibi bivuze ko ikipe izegukana igikombe, izaba iya kabiri n’izaba iya gatatu, ari zo zizahita zikatisha itike y’Igikombe cya Afurika 2026.
U Rwanda ruzakina umukino wa mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2025 mu mukino na Éthiopie.
U Rwanda ruri mu itsinda A ruhuriyemo na Éthiopie, Kenya, Somalia na Sudan y’Epfo.
Itsinda B ryo ririmo Uganda, Tanzania, Djibouti, Sudan n’Uburundi.












































































































































































