Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Inkuru y’Akababaro: Evariste Mutuyimana, umunyezamu wa Rayon Sports yitabye Imana

Evariste Mutyimana wari umunyezamu wa kabiri wa Rayon Sports yitabye Imana muri iki gitondo ubwo abandi bajyaga mu myitozo (Photo/Courtesy)

Muri iki gitondo ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko umunyezamu wa Rayon Sports Evariste Mutiyimana yitabye Imana muri iki gitondo cyo ku wa 12 Nzeri 2017, azize uburwayi.

Umutoza wungirije w’ikipe ya Rayon Sports Lomami Marcel aganira na RuhagoYacu dukesha iyi nkuru y’akababaro, yatangaje ko uyu munyezamu yitabye Imana muri iki gitondo, akaba ri inkuru mbi bamenye bagiye gukora imyitozo.

“Evariste yajyaga agira uburwayi butunguranye, akamererwa nabi cyane. Byaherukaga ubwo twajyaga i Dar Es Salaam, nibwo yaje kuremba bikomeye biba ngombwa ko n’indege yari izamutse bayisubiza hasi, aza kwitabwaho n’abaganga arakira icyo gihe.” Marcel Lomami.

“Uyu munsi yafashwe ari wenyine iwe mu rugo mu gitondo, biza kumugora cyane, abura umutabariza, birangira yitabye Imana.” Uyu mutoza yavuze ko nta kindi baramenya yaba azize.

Evariste Mutuyimana yavutse tariki ya 20 Mutarama 1990. Yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda, arimo Police FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports yari yajemo umwaka ushize avuye mu ikipe ya SOFAPAKA yo muri Kenya.

Uyu nyakwigendera kandi akaba yaranabaye umuzamu w’ikipe y’igihugu n’ubwo hari hashize iminsi adahamagarwa mu Mavubi.

Panorama

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities