Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Inteko ishingamategeko y’u Rwanda yamaganye agasuzuguro ka EU

Raoul Nshungu

Abagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda imitwe yombi yamaganye ibyo yise agasuzuguro n’imyumvire ya Gikoloni byagaragajwe n’abagize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU)ubwo basabiraga Ingabire Victoire gufungurwa.

Babigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2025 ubwo basuzumaga icyo cyemezo cya EU, gishimangira ko uwo Muryango wivanze mu butabera bw’u Rwanda no kutubaha ubusugire bwarwo.

Tariki ya11 Nzeri 2025 nibwo abadepite bagize inteko y’uyu muryango w’abanyaburayi bateranye basaba u Rwanda guhita rurekura Madamu Victoire Ingabire ukurikiranyweho ibyaha birimo umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Abadepite n’Abasenateri bavuga ko uyu muryango wivanze mu mikorere y’inzego z’ubutabera mu Rwanda ndwetse ko abanyarwanda bakwiye guhaguruka bakabyamagana.

Depite Rutebuka Balinda yagize ati “Ibi bigaragaza ukwivanga mu nzego z’ubucamanza z’u Rwanda. Ubundi iyo izo nzego zikurikirana ikibazo nta zindi nzego zibyivangamo iryo ni ihame mpuzamahnga na bo bazi.”

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Uwineza Beline, yavuze ko icyo cyemezo cya EU kuri Ingabire Victoire ntaho gitandukaniye n’icya Rusesabagina Paul na we wahamijwe n’inkiko z’u Rwanda ibyaha by’iterabwoba.

Agira ati “Nubwo Abanyaburayi ari abarimu ba demokarasi ari ko bigaragara ko kuri iki cyemezo batabaye bo. Uyu mwanzuro uba wakozwe nk’igikangisho w’uko inkunga zahagarikwa. Ibyo tubiherutse mu mwaka 2021 mu rubanza rwa Rusesabagina, haba harimo gahunda yo kwibasira igihugu no kugaragaza ko nta bwisanzure dufite mu gihugu cyacu.”

Senateri Nyirasafari Esperance yavuze ko kuba EU yinjira mu miyoborere y’u Rwanda atari ibyo kwihanganira kuko ari ikibazo cy’Igihugu muri rusange.

Agira ati “U Rwanda rwubahiriza amahame n’uburenganzira bwa muntu. Ntabwo umuntu yakwihisha mu bijyanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ngo akore ibyaha ngo abantu babirebere.”

Bitegeanyijwe ko raporo iri bukorwe igashyikirizwa inteko rusange ikazafatwaho imyanzuro.

Muri  Kamena 2025 nyuma yo kubisabwa n’Ubushinjacyaha kugira ngo hashyirwe mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be, nibwo RIB yafunze Ingabire Victoire.

Tariki ya 18 Nyakanga 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Ingabire Victoire Umuhoza afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha akurikiranyweho.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities