Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

“Inyungu zakwa n’amabanki zagabanywa no kuzamura ubwizigame”

Impuguke mu birebana n’ishoramari ziravuga ko ikibazo cy’inyungu ku nguzanyo ikiri hejuru, cyakemuka ari uko 86% by’abazigama bakwigomwa nibura 30% y’ibyo binjiza. Ibi byatuma urwego rw’imari mu gihugu rutanga inguzanyo ku nyungu yo hasi nk’uko byifuzwa na benshi mu bagana ibigo by’imari.

Hashize imyaka 4 Uwimana Claude atangiye kwikorera nyuma y’imyaka 5 akorera abandi. Avuga ko yatangiranye igishoro gito cyane ariko ubu yishimira intambwe nziza agezeho yikorera mu bucuruzi, ariko byamusabye kwigomwa. Ni ibyishimo asangiye n’abandi na bo bagiye bazigama make ku buryo bafite intambwe bateye.

Kuba inyungu yakwa ku nguzanyo ikiri hejuru, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe iterambere ry’urwego rw’imari, Eric Rwigamba, avuga ko iki ari ikibazo giterwa n’uko ikigero cyo kuzigama mu Rwanda kikiri hasi.

Umuyobozi w’Ikigega RNIT Iterambere Fund, Gatera Jonathan, avuga ko mu myaka itanu iki kigega kimaze, cyakiriye ubwizigame bugera kuri Miliyari 17, ku buryo hari na Miliyari hafi 2 zagobotse banyirazo mu bihe by’icyorezo cya COVID-19 mu mwaka wa 2020 na 2021.

Ku rwunguko ruri hejuru ya 11%, amafaranga akabakaba Miliyari 40 niyo ikigega Ejo Heza ndetse n’Iterambere Fund bimaze kwakira y’ubwizigame, mu gihe gito ibyo bigega byombi bimaze bitangijwe.

Impuguke mu birebana n’imari zisanga umuntu agomba kuzigama 30% by’ibyo yinjiza.

Ubushakashatsi bwa FINSCOPE bwo mu 2020, bwerekanye ko 86% by’abagejeje igihe cyo gukora bazigama ariko ikigero cyo kuzigama kigeze kuri 13% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Igihugu gifite intego yo kuzamura ikigero cyo kuzigama kikagera kuri 20% bitarenze 2024, ku buryo bizafasha igihugu gushora imari ku kigero cya 30% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST1 ihera muri 2017-2024 Ishoramari rya leta rizaba rigeze kuri 20.4%, rivuye kuri 18.3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Naho ishoramari ry’abikorera rizaba rigeze kuri 21.2% rivuye kuri 14.4%, bagereranyije n’umusaruro mbumbe w’igihugu muri 2017.

Munezero Jeanne d’Arc 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities