Mu butumwa bwe, Kagame yashimye Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ku butwari yagize muri politiki yo guhindura amateka yaranze umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati “Kugeza vuba aha, inama ya siyanse kuri iyi ngingo ihuza abashakashatsi b’Abafaransa n’Abanyarwanda ntibyari gutekerezwa. Ariko umwaka ushize, hamwe n’uruzinduko rw’amateka rwa Perezida Macron mu Rwanda, twahinduye intekerezo dufata ipaje nshya mu mibanire yacu ubu hari ikintu cyiza cyanditswe.”

Akomeza agira ati “Mboneyeho umwanya wo gushimira ubutwari bwa politiki bwa Perezida Macron n’umurava. Uru ruzinduko rwashobotse kubera imbaraga z’ibihugu byacu kugira ngo tumenye ukuri.”
Mu butumwa yanditse kandi bwerekanwe, Perezida Macron yavuze ko iyi nama nyunguranabitekerezo kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ari “intambwe ikomeye mu nzira y’ukuri n’amahirwe ibihugu byombi birimo.”
Ku ruhande rw’u Bufaransa, yavuze ko iyi nama nyunguranabitekerezo ari gahunda iri mu gikorwa cy’ubushakashatsi yahaye umuhanga mu by’amateka w’u Bufaransa Vincent Duclert.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Didace Kayihura Muganga, yavuze ko imbaraga z’abashakashatsi zizamenyesha abafata ibyemezo mu buryo bwinshi ku isi ku bibazo byo kwibuka, ubwiyunge, gukumira jenoside no kubaka amahoro.
Ati “Harakenewe umusaruro w’ubumenyi ku nyungu z’abaturage bacu. Abashakashatsi bacu-haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga bazerekana ubushakashatsi bwabo ndetse n’imikorere myiza muri iyo mvugo.”
Yavuze ko hakiri inkunga nyinshi z’ubushakashatsi kugira ngo zitange ubumenyi bwinshi bwo kuzamura ireme ry’uburezi ku mateka.

Umushakashatsi n’umuhanga mu by’amateka, Antoine Mugesera, yatanze ikirego cy’ubufatanye hagati y’abashakashatsi n’amateka mu bushakashatsi bwakozwe kuri Jenoside. Ati “Ubushakashatsi ni igikoresho cyo kurwanya jenoside”.
Clarisse Munezero, Umunyamabanga uhoraho muri MINUBUMWE, yavuze ko Minisiteri nshya yashinzwe mu rwego rwo gushyiraho uburyo bwo gukwirakwiza ubushakashatsi ku mateka y’u Rwanda na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ati “Tugomba kubika amakuru yose yerekeye amateka y’u Rwanda na jenoside yakorewe abatutsi 1994.”
Yongeyeho ko Minisiteri yashinzwe kandi kugira ngo habeho gufatanya n’abafatanyabikorwa, haba mu karere ndetse n’amahanga, harimo abashakashatsi n’abanyamateka mu kurwanya jenoside.
Ibirori biha agaciro uruhare rw’abashakashatsi n’abahanga ku mateka mu gusigasira amateka ya jenoside bizaba kuva ku ya 11 kugeza ku ya 19 Nzeri mu Mujyi wa Kigali no mu karere ka Huye.
Gaston Rwaka












































































































































































