Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ishyaka PSR ryishimiye intsinzi ya Perezida Kagame, rimwifuriza uburame

Hon. Rucibigango Jean Baptiste, Perezida wa PSR (Photo/Courtesy)

Ishyaka ry’abakozi mu Rwanda (PSR), ryashyize hanze ubutumwa bwishimira intsinzi Perezida Paul Kagame, watsinze amatora y’umukuru w’igihugu yo ku wa 3-4 Kanama 2017.

Hon Rucibigango Jean Baptiste, Umuyobozi Mukuru wa PSR, mu itangazo yashyizeho umukono, agaragaza ko ubuyobozi bw’ishyaka ndetse n’abayoboke baryo bashimishijwe n’intsinzi ya Perezida Kagame, kandi bashimira n’abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere.

Agira ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, intsinzi yanyu ni intsinzi y’Umuryango FPR-Inkotanyi, ni intsinzi ya PSR n’indi mitwe ya Politiki yabashyigikiye, ni intsinzi y’Abanyarwanda bose.

Intsinzi yanyu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ni agaciro k’u Rwanda, ni agaciro k’Abanyarwanda bakomeje kwihesha ishema mu gihugu cyabo no mu ruhando rw’amahanga.”

Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’ishyaka PSR n’abayoboke baryo, bijeje Perezida wa Repubulika ko nk’uko basanzwe bafatanya mu rugendo rwo kubaka igihugu no guteza imbere abanyarwanda, batazamutenguha kandi batazamutetereza haba mu buhanga, ubwenge, ubushishozi, kujya no kugisha inama, ubufatanye n’imbaraga mu kubaka u Rwanda twifuza.

Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ubushishozi n’ubuhanga bihanitse bibaranga mu guhuza abanyarwanda bahuriye kuri Ndumunyarwanda ni igihango Ubuyobozi bw’ishyaka PSR n’abayoboke baryo tutazatatira mu kwimakaza imiyoborere myiza na Demokarasi bikomeje gutuma ijabo ry’u Rwanda riruhesha agaciro mu ruhando rw’amahanga.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, tubifurije uburame, ubusugire, imirimo myiza, no gukomeza inzira y’iterambere mu kubaka u Rwanda twifuza. Ntituzabatenguha!”

Ishyaka ry’abakozi mu Rwanda (PSR) rikomoka ku ishyirahamwe ry’abanyeshuri bari muri za kaminuza zinyuranye baharaniraga impinduramatwara mu ngengabitekerezo no mu mikorere (Front des Etudiants Rwandais Progressistes -FERP) hagati y’imyaka 1980-1990.

Muri bo harangwagamo ba nyakwigendera Ingace Ruhatana na bagenzi be bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ishyaka ry’abakozi mu Rwanda (PSR) ryashinzwe ku wa 18/08/1991 i Kigali. Ryemewe mu mategeko n’Iteka No 32/04.09.01 rya minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu n’amajyambere ya komini ryo ku wa 30/10/1991, ryanditswe mu igazeti ya Leta no 4/1992 ryo ku wa 15/02/1992.

Panorama

PSR Congratulations

Hon Rucibigango Jean Baptiste yamamaza Perezida Paul Kagame (Photo/Igihe)

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities