Itangazo ry’ubwanditsi bukuru bw’Urukiko rusesa imanza muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rivuga ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 27, Ukwakira 2025 nta bikorwa na bike by’ishyaka Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie (PPRD) rya Joseph Kabila byemewe mu gihugu.
Abaryanditse bavuga ko ibi bishingiye ku iteka rya Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano ryasinywe tariki 18, Ukwakira, 2025 rigena ko ari uko bikwiye kugenda.
Ubuyobozi bukuru bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bushinja iri shyaka rya Kabila gukorana na AFC/M23 mu guhungabanya umutekano w’igihugu mu Burasirazuba bwacyo.
Muri Mata, 2025 icyemezo nk’iki cyari cyafashwe ariko cyamaganwa cyane n’abo mu ishyaka PPRD bavugaga ko kidakurikije amategeko.
Umunyamabanga uhoraho wungirije mu buyobozi bukuru bwa PPRD witwa Ferdinand Kambere yavuze ko ibyo Visi Minisitiri w’Intebe yatangaje bihabanye n’Itegeko Nshinga igihugu kigenderaho, akemeza ko hari ibyirengagijwe ubwo hasuzumwaga ibyo ishyaka rye riregwa.
Kambere ati “ Ibyo bemeje ntibitureba kuko ahanini bidashingiye ku Itegeko rikuru riyobora iki gihugu. Iri tegeko ntirifite ishingiro.”
Asanga iki cyemezo kigamije gukoma mu nkokora ishyaka rya Politiki Joseph Kabila aherutse gushingira muri Kenya ryitwa ‘Sauvons la RDC’.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano muri DRC ivuga ko Kabila yabaye ntibindeba ku kibazo cy’umutekano igihugu gifite cyatewe na AFC/M23, ibi kandi bikaba bigaragazwa, nk’uko babivuga, n’uko ubwo yahitagamo kugaruka mu gihugu yahisemo kujya i Goma aho uyu mutwe washinze ibirindiro.
Kwigizwa yo kw’iri shyaka PPRD bikozwe mu gihe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo havugwa amavugurura mu miyoborere ya politiki y’iki gihugu bishingiwe ahanini no ku miterere y’umutekano muke ukirimo.












































































































































































