Ijwi rimwe gusa ry’ikinyuranyo niryo ryashyize iherezo ku butegetsi bwa Netanyahu, wari umaze imyaka 12 ari Minisitiri w’intebe wa Israel. Yair Lapid watsinze amurusha ijwi rimwe kuko Netanyahu yatowe ku majwi 60 undi akagira 59.
Benjamin Netanyahu avuye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe nyuma yo kunanirwa gushyiraho guverinoma y’ubumwe ndetse Inteko Ishinga Amategeko igatora Guverinoma y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi. Ariko na we yahise atangaza ko yinjiye mu ruhande rurwanya ubutegetsi bugiyeho.
Tariki 13 Kamena 2021 yinjiye mu mateka y’igihugu cya Israel! Benjamin Netanyahu ufite agahigo ko kuba ari we minisitiri w’intebe w’icyo gihugu umaze igihe kinini ku butegetsi, yasimbuwe na Naftali Bennett wok ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Mu ijambo rye rya nyuma nka Minisitiri w’intebe wa Israel, Netanyahu yavuze ko ntaho agiye, ubutumwa yageneye abamurwanya n’abanzi ba Israel byumwihariko Iran.
Yagize ati “Mfite ubutumwa; mfite ubutumwa ngenera abari mu byishimo i Tehran n’abambari babo nka Hesborah na Hamas. Opozisiyo muri Israel izakomeza kugira ijwi riranguruye kandi ryumvikana. Mbafitiye kandi ubundi butumwa bw’ingenzi cyane; Tuzagaruka bidatinze!”
Umuyobozi w’Amashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi, Yair Lapid watowe ku majwi 60 kuri 59 ya Netanyahu ntahita afata intebe ya Minisitiri w’Intebe kuko amasezerano yo gusaranganya ateganya ko Naftali Bennett uyobora Ishyaka rya Yamina ari we uyobora imyaka ibiri, ni ukuvuga kugeza muri Nzeri 2023, indi myaka ibiri ikazayoborwa na Yair Lapid w’Ishyaka Yesh Atid.
Nyuma yo gutorwa, Minisitiri w’intebe mushya Naftali Bennett na we yashimangiye ko usibye kwihutira kugarura umwuka mwiza n’ubumwe imbere mu gihugu, agiye gukomeza gukora ibishoboka byose ngo Iran idakomeza kwikungahaza ku ntwaro z’ubumara nkuko yanabisabwe n’uwo asimbuye.
Ati “Kuvugurura amasezerano ya nikereyeri na Iran ni ikosa ryo kongerera ubushobozi ubutegetsi bw’abagizi ba nabi kandi buvangura kurusha ubundi bwose bwo ku Isi. Israel ntizemerera Iran kwihaza ku ntwaro za nikereyeri.”
Minisitiri w’intebe Naftali Bennett w’imyaka 49 ni umunyemari winjiye muri politiki kuva muri 2006, afite umutungo wa miliyoni zisaga 145 z’amadorali z’amadorali dore ko yari asanzwe ari umushoramari mu by’ikoranabuhanga. Muri 2006 yahise yinjira mu ishyaka rya Benjamin Netanyahu, Likud, ndetse aza no kuba umuyobozi w’ibiro bya Netanyahu kugeza muri 2008.
Nubwo muri 2013 Naftali Bennett yavuye muri Likud ya Netanyahu akinjira muri opozisiyo, bombi bakomeje gukorana bya hafi dore ko mu bihe bitandukanye Naftali Bennett yabaye minisitiri w’ingabo, uw’uburezi ndetse n’uw’ubukungu ku butegetsi bwa Netanyahu.
Intambara Israel irwana na Hamas ndetse na Palestine muri rusange ni imwe mu ngingo Netanyahu na Bennett bavugaho rumwe nta guca ku ruhande.
Mu kiganiro yahaye Aljazeera mu kwezi gushize yagize ati “Amahitamo ni aya Hamas kuko ikomeje kutugabaho ibitero ishaka kwica Abanya Isiraheli mu gihugu hose, kandi si abayahudi gusa kuko n’Abanya Isiraheli b’Abarabu kuko muri iki gihe Hamas yishe abarabu 2 b’Abanya Isiraheli mu mujyi wa Lod; Umugabo w’imyaka 52 n’umukobwa we Nadine w’imyaka 16.” “Umukecuru warokotse jenoside yakorewe Abayahudi w’imyaka 85 yishwe na Hamas ari mu ka gare ke! Niba Hamas yibwira ko ibi byayisiga amahoro iribeshya! Tuzahiga buri mu komando wayo, ku birindiro byose kugeza dutsinze.”
Naftali Bennett w’imyaka 49 y’amavuko ubaye Minisitiri w’intebe wa 13 mu mateka ya Israel, yashakanye na Gilat Bennett bakaba bafitanye abana 4.
Ubwanditsi












































































































































































