Israel yemeje ko yatangiye kubahiriza umugambi w’amahoro wemeranyijweho na Hamas birimo no gukura ingabo zayo mu birindiro zarimo muri Gaza.
Biratanga icyizere ko intambara iri muri Gaza igiye kurangira, bikagaragazwa n’uko kuri uyu wa Gatanu, ingabo za Israel zatangiye kuva mu birindiro biri mu duce twumvikanyweho muri Gaza.
Hari amasezerano hagati ya Israel na Hamas avuga ko mu masaha 72 imfungwa zashimuswe zigomba kuba zarekuwe.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko iki ari igihe kiganisha aheza nyuma y’uko ariya masezerano yumvikanyweho.
Kuri buri ruhande abo muri Israel n’abo muri Gaza bishimiye amasezerano yagezweho, ndetse ingabo za Israel ziratangira kuva muri Gaza.
Amerika yemeje ko igiye kohereje ingabo 200 zo gufasha Israel kureba uko iyo gahunda yashyirwa mu bikorwa.
Bazaba bari kumwe n’abo muri Qatar, Turikiya nk’ibihugu byagize uruhare mu biganiro by’amahoro bigeze aho ibintu biri muri iki gihe.
Imibare itangwa na Minisiteri y’ubuzima muri Gaza ivuga ko abantu 67,211 bapfuye kuva intambara itangiye tariki 07, Ukwakira, 2023.












































































































































































