Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Jali: Umugabo bikekwa ko yiyahuye yasize yanditse urwandiko

Mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Nkusi mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo, umugabo witwa Mpamira Marcel abaturage basanze yimanitse mu giti, yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.

Aya makuru yatanzwe n’Umukuru wa Kigarama, avuga ko mu masaha ya saa 6: 30 ari bwo babonye uwo mugabo wari mu kigero cy’imyaka 50 yimanitse mu giti, bahita babimenyesha inzego zitandukanye zihageze zisanga yapfuye.

Uyu mugabo wiyahuye ngo yari Umukozi wa Compassion International ikorera mu Itorero Methodiste Libre. Biravugwa ko yari intangarugero aho atuye ndetse nta n’ikibazo yagiranaga n’umuryango ndetse no mu kazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Ndanga Patrice, mu kiganiro kigufi yagiranye na Panorama yemeje aya makuru ndetse avuga ko uyu mugabo hari urupapuro yasize yanditse.

Yagize ati: “Ni byo koko uyu mugabo wari ufite umugore n’abana yiyahuye. Nta kibazo yari yafitanye n’umuryango ndetse no mu kazi. Yari intangarugero ku musozi.

Gusa hari urwandiko yasize yanditse agaragaza amadeni afite, uko umugore azakoresha imirima, iminani azatanga, nta kindi, ni ibintu yateguye.”  

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Jali, bugira inama abaturage yo kwirinda kwivutsa ubuzima, ko ikibazo umuntu yahura nacyo cyangwa ingorane akwiye gushaka uko azikemura ariko ntiyivutse ubuzima kuko atari wo mwanzuro wo gukemura ibibazo.

Gitifu yavuze ko Inzego zibishinjwe zafashe uwo murambo w’uwo mugabo zikajya kuwupima nyuma hagatangwa umwanzuro w’ikigomba gukorwa.

Uwimana Donatha

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities