Itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva mu izina rya Perezida Kagame rishyira abayobozi bashya muri Guverinoma y’u Rwanda na Sena rivuga ko Dr. Usta Kayitesi yagiye Muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga asimbuye (Rtd) General James Kabarebe.
Abandi bashyizwe muri Guverinoma nka Minisitiri ni Dr. Télésophore Ndabamenye wagizwe uw’ubuhinzi n’ubworozi, naho Dr. Solange Uwituze agirwa Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.
(Rtd) General James Kabarebe yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida Kagame mu by’umutekano.
Hagati aho kandi Perezida Kagame yagize Ambasaderi Charles Murigande Umusenateri asimbuye Dr. Usta Kayitesi.
Ibigwi bya Politiki bya buri wese…
Dr. Telesphore Ndabamenye wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yari asanzwe ari Umunyabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, umwanya yagiyeho avuye ku kuba Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kuva tariki ya 2 Werurwe 2023.
Dr. Ndabamenye yabaye Umujyanama mukuru muri MINAGRI, akora imirimo itandukanye muri RAB irimo kuyobora ishami rishinzwe umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi no kwihaza mu biribwa.
Yabaye Perezida w’Inama y’ubuyobozi y’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), aba na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke.
Afite impamyabumenyi y’ikirenga n’iy’icyiciro gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi bw’ubutaka.
Uwituze yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), umwanya yagiyeho asimbuye Dr. Ndabamenye wari ugiye muri Guverinoma, mu gihe we yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije.
Dr. Uwituze asanzwe ari mu Nama y’Ubuyobozi ya Gabiro AgriHub Business Ltd akaba ari n’Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubuyobozi ya Gako Meat Company Ltd.
Aba no mu nama y’Ubuyobozi ya RDB, ndetse akaba ari mu bashinze Rwanda Academy of Sciences (RAS).
Dr. Usta Kayitesi wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet yari Senateri anayoboye Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere.
Yasimbuye Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika.
Kayitesi Usta yabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kanama 2024 asimburwa na Dr. Doris Uwicyeza Picard.
Mbere yo kujya muri izo nshingano, Dr. Kayitesi yari Umuyobozi Mukuru wungirije w’urwo rwego.
Dr. Usta Kayitesi afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko. Yabaye umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi rusange, CASS, ari naho yakoraga.
Yari umwe mu bakomiseri barindwi bari bagize Komisiyo Ishinzwe gufasha Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga nk’uko byari byasabwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 9 Nzeri 2015. Icyo gihe Visi Perezida w’iyo Komisiyo.
Gen (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika
Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika, ni inararibonye muri politiki y’igihugu kuko yakoze imirimo itandukanye haba mu gisirikare ndetse no muri Guverinoma muri rusange.
Ku wa 27 Nzeri 2023, ni bwo Gen (Rtd) Kabarebe wari usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Gen (Rtd) James Kabarebe yamenyekanye cyane ubwo yari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, umwanya yabayeho imyaka umunani (kuva mu 2002- 2010) ibintu byanatumye agira umwihariko wo kuba ari we wa mbere watinze muri uyu mwanya.
Icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yacyize muri ‘St. Henry’s College Kitovu’. Amasomo ye yayakomereje muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye n’Ubukungu na Politiki.
Gen (Rtd) James Kabarebe yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ari umwe mu basirikare bake bafite ipeti rya ‘Four star General’ u Rwanda rwari rufite.
Dr. Muligande Charles wagizwe Umusenateri asimbuye Dr. Usta Kayitesi wagiye muri Guverinoma, ni inararibonye muri Politiki y’u Rwanda, kuko yakoze muri Guverinoma mu myanya itandukanye, ndetse ahagararira igihugu mu mahanga, mbere yuko ajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2020.
Murigande afite impamyabumenyi y’ikirenga (Ph.D) mu mibare yakuye muri Kaminuza Notre Dame de la Paix, muri Namur mu Bubiligi.
Yakoreye igihugu imirimo inyuranye, aho kuva mu mwaka wa 1994-1995 yari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.
Mu mwaka wa 1995-1997, Dr.Charles Murigande yabaye Minisitiri w’Itumanaho n’ubwikorezi, aho yavuye ajya kuba Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda.
Dr. Charles Murigande kandi yabaye Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa FPR-Inkotanyi, aba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane mu myaka ya 2002-2008, aho muri 2008-2009 yari Minisitiri ushinzwe Imirimo y’inama y’Abaminisitiri umwanya atatinzeho, kuko muri 2009-2011 yagizwe Minisitiri w’Uburezi, umwanya yavuyeho ajya guhagararira u Rwanda mu bihugu binyuranye.
Mu bihugu Dr. Charles Murigande yahagarariyemo u Rwanda kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri 2015 harimo Ubuyapani, Australia, Philippines n’ibindi.
Muri Kamena 2016, yahawe inshingano z’Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere ari na ho yasoreje imirimo ye ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.












































































































































































