Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kagame Yavuze Ku Kamaro Ubwenge Buhangano Bufitiye Afurika

Perezida Paul Kagame wafunguye inama Transform Africa Summit iri kubera i Conakry muri Guinea yavuze ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rikwiye gukora mu nyungu z’abatuye Afurika.

Avuga ko Afurika idakwiye gutinya kurikoresha gukoresha kuko ari ingirakamaro.

Kagame, usanzwe Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya Transform Africa Alliance, avuga ko mu myaka icumi ishize iri huriro rishinzwe, ryaragize akamaro kagaragarira buri wese.

Avuga ko cyagiriye akamaro ibiihugu 42.

Ati: “Ibyo twiyemeje ubwo yatangiraga uru rugendo n’ubu turacyabihagazeho kandi hari intambwe ishimishije turi gutera. Tugomba kugendana n’impinduka ziriho.”

Perezida Kagame avuga ko guhitamo ikoranabuhanga rifasha Afurika ari byo bikwiye, akemeza ko igihugu ayoboye kiteze kizarikoresha mu kuzamura ubukungu ku kigero cya 5%.

Mamadi Doumbouya uyobora Guinea Conakry avuga ko ibizigirwa muri iriya nama bihuye n’ibyo yateganyije kuzageza ku gihugu mu myaka 15 iri imbere.

Avuga ko ari byo bizageza abaturage be ku iterambere rikwirakwijwe kuri benshi.

Guinea Conakry iherutse gutangiza gahunda bise SIMANDU 2040 yitezweho kuzaba intandaro yo guteza imbere abatuye iki gihugu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities