Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kamonyi: Abagabo 4 batawe muri yombi batangiye gutuburira umuturage

Aba bagabo uko ari bane bakomoka mu karere ka Rusizi ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iri mu murenge wa Kayenzi, Akarere ka Kamonyi (Ifoto/RNP)

Abagabo bane bakomoka mu karere ka Rusizi ariko bamwe bakaba baba i Kigali, ku wa 15 Werurwe 2021 bafatiwe mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi, batangiye gutuburira umuturage.

Ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Kayenzi, bafashe abagabo bane bari bagiye kwambura umuturage bamushuka ko bagiye kumuhama amadorali y’Amerika ibihumbi ijana, we akabaha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu akaziyungukira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko bariya bantu uko ari bane bafatiwe mu murenge wa Kayenzi mu Kagari ka Mataba, Umudugudu wa   Nyarubaya bagiye kwambura uwitwa Nsengimana Eric.

Yagize ati “Bariya bantu bafashwe bafite agasanduka karimo ibipapuro bisanzwe ariko hejuru yabyo barengejeho inoti mpimbano isa nk’amadorali y’Amerika, ibyo bipapuro babishukishaga Nsengimana bamubwira ko bingana n’amadolari y’Amerika ibihumbi ijana. Uriya muturage bari bamubwiye ko bamuha ayo bitaga amadolari noneho we akabaha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu akaziyungukira agiye kuvunjisha.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko umuturage kuko yari asanzwe afite amakuru y’abo bantu yahise abimenyesha abapolisi bavugana uko bafatwa.  Bafatiwe mu cyuho barimo kugerageza kumuha ya madorali y’amahimbano. SP Kanamugire yaboneyeho gukangurira abaturage kuba maso bakirinda abantu baza babashuka babizeza ibitangaza.

Ati” Abantu bakwiye kuba maso bagashishoza, nta kuntu umuntu yaza akwizeza kuguha amadolari y’Amerika ibihumbi ijana ngo wowe umuhe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu gusa n’ukuntu agaciro k’amadolari kifashe muri iki gihe, izo mpuhwe hari ikindi kiba kizihishe inyuma. Turashimira uriya muturage bari bagiye kwambura ariko we akagira amacyenga akihutira kubivuga.”

Abafashwe ni Uwiringiyimana Jean Baptiste w’imyaka 38, Singirankabo Aphrodice w’imyaka 47, Sibomana Jean Batiste w’imyaka 41 na Niyitegeka Valens w’imyaka 34. Aba bose bakomoka mu Karere ka Rusizi ariko babiri basigaye baba mu Mujyi wa Kigali.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba bagabo bamaze gufatwa banze kuvuga uko batangiye umugambi wo kwambura abaturage banga no kuvuga abo bamaze kwambura n’amafaranga bamaze kubambu. Gusa icyo bahuriyeho ni uko bose uko ari bane bakomoka mu Karere ka Rusizi ariko ubu umwe gusa niwe usigaye atuye i Rusizi, undi umwe atuye mu Karere ka Kamonyi abandi babiri baba mu Mujyi wa Kigali. Umugambi wo kwambura abaturage ngo bategurira ku matelefoni.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000Frw).

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities