Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko ifashije abana kugaragaraza impano bibitsemo

Munezero Jeanne d’Arc

Gahinda y’intore mu biruhuko ni gahunda ihuza abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye ariko bari mu biruhuko bisoza umwaka w’amashuri. Iyi gahunda ibera mu tugari abana batuyemo. Uretse guhuza abana wabaye n’umwana wo kuganiriza abana kuri ejo hazaza habo n’ah’igihugu, uruhare rwabo mu mibereho y’abaturage… Si ibyo gusa byabaye n’urubuga rwo kugaragaza impano bibitsemo zabafasha guhangana n’ibigusha byugariza urubyiruko.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiringira Marie Josée, ahamya ko igihe cyahariwe gahunda y’Intore mu biruhuko wabaye umwanya mwiza ku banyeshuri wo kudapfusha igihe ubusa, kudasamara, kutiyandarika, kutajya mu bibangiriza ubuzima ariko kandi no kurindwa ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Uyu muyobozi ashimangira ko aho bahuriraga bahawe ibiganiro bikubiyemo Inama n’Impanuro zibubaka, baridagadura ariko kandi banagaragaza impano bibitsemo.

Asoza ku mugaragaro gahunda y’Intore mu biruhuko yasorejwe ku Kibuga cy’umupira w’amaguru cy’ahazwi nko mu Rugando mu Murenge wa Nyarubaka, Visi Meya Uwiringira, yabwiye abitabiriye iki gikorwa by’Umwihariko abanyeshuri bagiye gusugira ku masomo ko ibiganiro bahawe, inama n’impanuro bajyanye bikwiye kubaherekeza bakiga bashyizeho umwete, bagakurikira amasomo batiganda.

Agira ati “Abana bose muzi bavuye mu ishuri, abo mwarangije batakiri mu ishuri, bose muzabatubwirire y’uko tubakeneye ku ishuri. Umwana wese mu gihe cyo Kwiga aba ku Ishuri akahava ataha mu rugo. Ntimuzemere na rimwe ko hagira impamvu n’imwe ituma mutiga, kuko kwiga ni byo bizatuma muba abantu bakomeye”.

Akomereza ku butumwa bwihariye yagejeje ku banyeshuri basubiye ku masomo, ku babyeyi, abayobozi b’inzego z’ibanze n’undi muntu wese ko bakwiye gushishikazwa n’iterambere ry’umwana, kandi nk’ubuyobozi bishimiye ko abana bagaragaeje ko bungukiye byinshi muri gahunda y’Intore mu biruhuko,

Agira ati “Muri iki kiruhuko byagenze neza ariko bizarushaho kugenda neza nitubona abana bose ku munsi w’itangira baje gutangira ishuri kandi bakarigumamo bakiga. Iyi gahunda yabaga ifite ikiganiro kimwe ku munsi hakabaho umwanya munini wo kwidagadura ndetse no kugaragaza impano z’abana. Nk’Ubuyobozi rero ikintu cyadushimishije twabonye cyanatanze umusaruro, hagaragaye impano nyinshi abana bacu bafite. Hari abafite Imivugo, abafite guhanga by’ubukorikori, hari abafite iby’ikoranabuhanga, kumenya kuririmba, kubyina n’ibindi…”

Uwiringira akomeza agira ati “Ikindi byafashije kirenzeho, twajyaga tubona mu biruhuko abana benshi bagiye bahohoterwa, ariko n’ubwo uyu munsi tutavuga mu mibare ngo bimeze gutya, ariko muri iki gihe cy’ukwezi nta bintu byo kubona abana basambanijwe ku ngufu, basanzwe mu kabari basinze, abagiye mu zindi ngeso mbi…

Iyi gahunda y’Intore mu biruhuko tubona warabaye umwanya wo kubona icyo abana bakora cyane cyane ko twasabaga ababyeyi kwita ku bana mbere ya saa sita baba bafite n’imirimo babaha, noneho nyuma ya saa sita akaba aribwo baza muri iyi gahunda”.

Yibukije ababyeyi n’abandi bafite inshingano ku bana by’umwihariko muri iki gihe habura iminsi mike ngo basubire ku masomo, Visi Meya Uwiringira Marie Josée, yabasabye kujyana abana gutangira ishuri kuko ngo kugira ngo Igihugu kizatere imbere, ari uko kizagira Abanyarwanda bajijutse, ko n’iterambere rizagerwaho hari Abanyagihugu bize, bajijutse.

Umwaka w’Amashuri wa 2024-2025, Akarere ka Kamonyi kari gafite abana bagera ku bihumbi bine bari munsi y’imyaka 16 bataye ishuri ariko kandi kaje ku mwanya wa kabiri mu gihugu mu gusubiza abana ku ishuri aho umubare w’abasubijweyo ugera kuri 35% by’abaritaye. Gahunda ishyizwe imbere muri uyu mwaka w’amashuri wa 2025-2026 ni ubukangurambaga busubiza umwana wese ku ishuri.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities