Abaturage bo mu Murenge wa Twumba mu Karere ka Karongi bemeza ko k’ubufatanye n’ubuyobozi bagiye kwirinda ibyatuma abana bagwingira. Mu bukangurambaga bwiswe Hehe n’Igwingira bwabaye kuri uyu wa Kane niho uko kwitemeza kwakozwe.
Bumaze ukwezi bukorerwa mu Tugari tw’uyu Murenge usanganywe amarerero 65.
Umuturage w’aho avuga ko abantu baramutse bashyize imbaraga mu gutegurira abana indyo yuzuye kandi iteguranywe isuku, byakumira igwingira cyangwa ibindi biterwa n’imirire mibi.
Ati: “Burya igi ryakora ibitangaza mu kugabanya igwingira kandi korora inkoko biri mu bintu byoroshye. Nidushyiramo imbaraga, tuzakumira ko abana bacu bagwingira.”
Umugore uri mu bari bafite abana bagwingiye akaza kuva mu mutuku asanga igikwiye ari ubumenyi bw’uko indyo yuzuye itegurwa.
Asanga imboga cyangwa imbuto ubwabyo bitabura, akemeza ko iyo hatabuze ubushake, habura ubumenyi bwo gutegura indyo y’umwana iboneye.
Ati: “Ahenshi muho dutuye haba inyabutongo. Hari abeza avoka, imineke, amatunda n’izindi mbuto ariko bakazigurisha. Iyaba bamenyaga akamaro zifitiye abana, byatuma batazibima ngo barashaka amafaranga.”
Umurenge wa Twumba wari ufite abana 30 bari mu mirire mibi, baragabanuka hasigara abana 13 bakiri kwitabwaho nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo Uwimana Phanuel abivuga.
Ati: “Igwingira ahanini riterwa no kutagira indyo yuzuye ihabwa abana cyangwa ibyo kurya bidahagije mu muryango byose bigaterwa ahanini n’uko ababyeyi baba batita ku bana bitewe n’amakimbirane baba bafitanye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo Uwimana Phanuel.
Nawe yemeza ko Umurenge wa Twumba ayoboye utabuze ibyo ibiribwa ahubwo ko ahanini igwingira riterwa n’ababyeyi bazindukira mu mirimo yabo cyane cyane gusoroma icyayi bigatuma batibuka kugaburira abana.
Mu kubirwanya, avuga ko ingamba zafashwe zirimo gukangurira ababyeyi kurwanya igwingira bihereye ku muryango, gupimisha ibilo by’abana buri kwezi hakarebwa imikurire yabo, ugaragaweho kugwingira akajya muri gahunda yo kugaburirirwa mu Mudugudu biciye mu ndyo itegurirwa mu kiswe ‘Iziko ryo k’umudugudu’.
Abitabiriye ibirori byo kurangiza gahunda yo kurwanya igwingira muri Twumba baridagaduye binyuze no mu kurushanwa mu gukora imivugo, indirimbo n’ibindi bihangano birebana n’isuku n’indyo iboneye.
Hashimiwe imiryango ifite abana bavuye mu mirire mibi, hatangwa inkoko 50 ku miryango 30 yari yagaragayeho igwingira.
Imibare yerekana ko ijanisha ryo kugwingira muri Karongi rihagaze kuri 33.5%, rikagashyira mu ibara ry’umuhondo.
Iziko ryo ku Mudugudu ni iziko rikora rite?
Nyuma yuko abajyanama b’ubuzima bapimye abana hakagira abo basanga bari mumirire mibi, hatumizwa ababayeyi babo kuri buri Mudugudu, bakabigisha guteka indyo yuzuye.
Ntibirangirira aho, kuko buri mubyeyi azaba ibiribwa bigatekerwa aho ku Mudugudu, ababyeyi bakareba uko indyo yuzuye itegurirwa abana.
Abana byagaragaye ko bafite imirire mibi nabo baba bahari bakagaburirwa ayo mafunguro.
Ni gahunda imara igihe runaka kugeza ubwo abana bavuye mu ibara ribi ry’umutuku ryerekana ko ubukana bukomeye bwo kugwingira.













































































































































































