UMUBYEYI Nadine Evelyne
Abarokokeye jenoside mu bice bitandukanye by’iyahoze ari Perefegitura ya Kibuye (ubu ni mu Karere ka Karongi), bavuga ko ubu icyo bategereje mu bujurire bwa Muhayimana Claude, ari ubutabera bwuzuye nyuma y’uko batanyuzwe n’igihano cyo gufungwa imyaka 14 urukiko (Cour d’Assises de Paris) rwari rwamukatiye mbere, mu Ukuboza 2021.
Ibi babibwiye abanyamakuru bibumbiye muri Pax Press (Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro) ku wa 12 Gashyantare 2026, ubwo babasuraga ngo babagezeho amakuru y’imigendekere y’urubanza, ubu rukomeje mu rugereko rw’ubujurire mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa.
Bamaze kugezwaho amakuru y’aho mu rukiko bigeze, bamwe mu barokokeye jenoside mu bice bitandukanye bya Karongi, bagaragaje ko bifuza kuzahabwa ubutabera bwuzuye muri uru rubanza rwa Muhayimana.

Muhayimana Claude, uri kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda i Paris, mu rugereko rw’ubujurire
Uyu mubyeyi avuga ko ubwo we n’abandi benshi bari bahungiye muri Sitade Gatwaro, yabonaga Muhayimana azana abicanyi anabacyura, agasaba ko ibyo yabibazwa akanirwa bikwiye urwo ruhare rwe.
Yagize ati “Rwose Muhayimana Claude yafashije abazaga kutwica mu buryo bukomeye, kuko aho twirukankaga hose duhunga, yabaga abatwaye mu modoka abadukurikiza kuduhiga. Nko muri Sitade Gatwaro yahagaragaye kenshi, azana Interahamwe kwica abari bahahungiye ku buryo kuharokokera byari ‘aha Mana’, murumva namwe igitero cyazanwaga n’imodoka itunda isubirayo! Akwiye kubazwa ibyo bintu agahanwa bikwiye, areke biriya ahakana, twaramwiboneye.”
Undi yavuze ko kumukatira igifungo cy’imyaka 14, we abona bidahagije, k’uruhare yagaragaje igihe Abatutsi bicwaga muri Kibuye, asaba ko mu bujurire byarebwaho cyane.
Ati “Muhayimana ntiyagaragaye adutabara ahubwo yaradushumuriragaho urupfu; nahanwe rero, mu bushishozi bw’abacamanza, bazamuhe igihano gikwiranye n’ibyo bikorwa. Ni bwo butabera twe dutegereje.”
“Twumvise ko yahakanye ko atigeze ajya mu bitero byaduhigaga nyamara si ukuri”
Umwe mu barokokeye jenoside i Karongi, witabiriye iki kiganiro bagiranye n’abanyamakuru, akaba n’uwiganye na Muhayimana mu mashuri abanza, yavuze ko amuzi by’umwihariko kuko ngo yanakoranye n’umugore we.
Ati “Njyewe naramwiboneye n’amaso yanjye aho nari nihishe i Nyamishaba, yaje atwaye abari baje kutwica mu modoka ya Hilux itukura, yo kuri ‘Guest House Kibuye’. Turasaba rwose kudukorera ubuvugizi akazahanwa by’intangarugero, akaryozwa ibyo yadukoreye. Twumvise ko mu rubanza rwa mbere yahakanye ko atigeze ajya mu bitero byaduhigaga, nyamara si ukuri.”
Muhayimana Claude wari wakatiwe igifungo cy’imyaka 14, n’urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu rugereko rw’iremezo, yajuririye iki gihano ndetse n’ubushinjacyaha kuko butamuhamyaga kwica Abatutsi i Karongi.

Muhayimana Claude, uri kuburanishwa mu bujurire
Urubanza rwa Muhayimana rwatangiye ku itariki 03 Gashyantare 2026, mu rugereko rw’ubujurire, rutegerejwe kumvwamo abatangabuhamya 50, mu gihe cy’ibyumweru 3; kuko ruzasomwa ku wa 27 Gashyantare 2026, mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa.













































































































































































