Abatuye Akagari ka Buhabwa, Umurenge wa Murundi, Akarere ka Kayonza bavuga ko bishimiye isoko rya Buhabwa bubakiwe ngo bajye barirema ari benshi kandi batanyagirwa cyangwa ngo bicwe n’izuba. Ryuzuye ritwaye miliyoni Frw 63.
Bahamya ko rigiye kunoza imikorere yabo kuko rizabarinda imvura n’ivumbi byangizaga ibicuruzwa byabo kuko mbere y’uko ryuzura risanzwe riva kandi izuba rikica abariremye.
Umucuruzi w’aho witwa Twizerimana Sandrine yabwiye Imvaho Nshya ati: “Turashima cyane isoko ryiza ryuzuye inaha kuko rigiye kutubera igisubizo ku mikorere yacu. Ubusanzwe imikorere yatugoraga cyane; mu gihe cy’imvura twanyagirwaga rimwe na rimwe tukanura tukajya gushaka aho twugama. Muri uko kwanura hari ibicuruzwa byangirikaga binyanyagira mu nzira ibindi bikangizwa n’amazi.Hiyongeraho n’imvune zo kuba wakoze urugendo uza mu isoko imvura ikagucyura udacuruje.”
Undi ashima uruhare ubuyobozi bwabigizemo bukagira uruhare mu kubagezaho amajyambere.
Ahamya ko bakuwe mu bwigunge kuko uretse iryo soko, basanzwe barahawe amashanyarazi, amashuri n’ibindi bikorwa remezo binyuranye birushaho kunoza imibereho yabo.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murundi muri Kayonza nabwo buvuga ko iryo soko ryubatswe rizahindura byinshi birimo imikorere y’abarena isoko ariko rikabafasha mu gutuma santeri ya Buhabwa irushaho gushyuha.
Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Murundi witwa Philippe Uramutse ati: “Igikorwa nk’iki kiba gituma santeri ikura ikagira isura nziza. Ikiremereye cyane ariko ni ugutuma abaturage bacu babona ko ibikorwa biba ahandi na bo bibabereye. Bagakorera ahantu heza bagacuruza neza bakinjiza kandi bakaninjiriza Igihugu.”
Isoko rya Buhabwa rigizwe n’aho gucururuza hakwakira abacuruzi 60 bafite aho babika ibicuruzwa byabo, rikagira ubwiherero bwubatse neza n’ikimpoteri cya kijyambere gifite umwanya w’ahajya imyanda ibora n’itabora.
Ryubatswe mu gice cyatujwemo abantu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Mbere hari igice cy’ibikorwa by’ubworozi kugeza mu mwaka wa 2008 ubwo ibyo bice byaturwaga cyane kubera igikorwa cy’isaranganya ry’ubutaka.













































































































































































