Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kayonza: Agakingirizo k’abagore ntikitabirwa mu kuringaniza imbyaro

Dr Musabyimana Joseph, Umuyobozi w'Ibitaro bya Gahini, aganira n'abanyamakuru.

Nadine Evelyne Umubyeyi

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mukarange, mu karere ka Kayonza bibaza ku ibura ry’agakingirizo k’abagore. Aka gakingirizo kakabaye kunganira ak’abagabo igihe hari aho umugabo atagafite, byibura hakifashishwa ak’umugore mu rwego rwo kwirinda ndetse no kutabyara abana batateganyijwe.

Kanzayire Esperance ni umugore utuye mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Mukarange, Akagari ka Mburabuturo, avuga ko udukingirizo dukunze kuboneka ari utw’abagabo, kandi hari igihe kabura. Asaba ko harebwa uko hashyirwa ku isoko n’udukingirizo tw’abagore twinshi, twajya twunganira utw’abagabo kuko bigaragara ko ari two ducuruzwa gusa.

Muganga Musabyimana Joseph, uyobora Ibitaro bya Gahini, we avuga ko udukingirizo tw’abagore duhari ahubwo tutitabirwa. Ati “Ntabwo twavuga kutwongera kandi n’utwasohotse tutarakoreshejwe, turamutse tugurwa cyane byagaragara, bityo natwo tukaba twakwegerezwa abadukeneye. Kandi abakoresha agakingirizo nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro, baraduhabwa ku mavuriro.”

Gukemanga imikoresherezwe yako, impamvu yo kutakitabira

Muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ya 2015, kigaragaza ko bamwe mu bakoreweho ubushakashatsi bagaragaza ko bagira impungenge zo gukoresha agakingirizo k’abagore kuko ngo gashobora kubaheramo. Hakaba hakomeje ubushakashatsi n’ubukangurambaga ku Banyarwanda, ngo abagahitamo barusheho gusobanukirwa imikoreshereze yako.

Mukandoli Esther utuye mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza avuga kuri izo mamvu. Agira ati “Abaganga barakatweretse badusobanurira n’uburyo bwo kugakoresha, ariko buragoye gasaba kukitondera kuko umugore gashobora kumuheramo. Ntikabangutse nk’akabagabo rwose!”

Ngarambe Alphonse, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe, agakingirizo k’abagore katishimiwe bitewe n’uburyo bwo kugakoresha bugoye.

Gusa ngo abantu bafite guhitamo uburyo bubanogeye bwo kwikingira mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ntibe impamvu ikomeye kuko ahatabonetse agakingirizo k’abagore n’akabagabo kakoreshwa aho gukorera aho.

Agakingirizo gakoreshwa mu kurinda ubwandu bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, mu Rwanda kemewe gukoreshwa nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro butangwa mu mavuriro.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities