Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kayonza: Hagiye Kubakwa Icyuzi Kizagabanya Amapfa

Kayonza iri kureba uko yakemura ikibazo cy'amapfa kihamaze igihe. Ifoto: IGIHE.

Mu Mirenge ya Kabare na Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza hari kubakwa icyuzi kinini kizatanga amazi azuhirwa imyaka iteye kuri hegitari 200. Abahinzi bafite icyizere cy’uko bizabafasha kweza cyane kuko basanzwe bagira izuba rimara igihe kirekire.

Umushinga witwa KIIWP niwo uri kucyubaka, ukaba uyoborwa na Uwitonze Théogene.

Avuga ko nicyuzura kizajya kubika metero kibe miliyoni imwe z’amazi azuhirwa aho hantu mu gihe cy’umwaka wose imvura iramutse iwurangije itaguye.

Asobanura ko mu kubaka icyo cyuzi, hazakorwa imirimo mu byiciro bibiri, kimwe kizaba ari icyo kubaka idamu ifite  ubushobozi bwo kubika amazi yakuhirwa mu gihe cyavuzwe haruguru mu gihe ikindi gice cy’imirimo kikazaba icyo kuhashyira amashanyarazi akoresha imirasire y’izuba azajya azamura amazi.

Ati: “Iki gikorwa kirimo ibice bibiri by’ingenzi: harimo kubaka idamu izaba ifite ubushobozi bwo kubika amazi umwaka wose ku buryo yuhirira abaturage. Iki cyuzi kizaba gifite ubushobozi bwo kubika amazi metero kibe miliyoni imwe yo kuhira hegitari 200.’’

Ayo mashanyarazi y’imirasire y’izuba azajya azamura amazi hejuru ku musozi, hanyuma ayamanure mu mirima y’abaturage, bose buhire imirima yabo mu buryo bworoshye.

Yabwiye IGIHE ko hagati aho hari na gahunda yo guha abaturage ibiti bya avoka n’imyembye byo gutera bizunganira ibyo bahinga, byose bikazakorwa mu gihe cy’imyaka itatu.

Uko ikibazo cy’amazi make kibagiraho ingaruka.

Abatuye bimwe mu bice by’imirenge irebwa n’uwo mushinga bavuga ko izuba ryinshi riva muri ako gace rituma barumbya.

Ndanguza Révélien utuye mu Mudugudu wa Mutembo mu Kagari ka Mukoyoyo mu Murenge wa Rwinkwavu, yabwiye IGIHE ko mu gihembwe cy’ihinga gishize yahinze ibigori kuri hegitari imwe, byose biza gupfa bitewe n’izuba ryinshi.

Icyizere afitiye uriya mushinga ni kinini.

Ati: “Rero kutwuhirira bizadufasha guhinga igihe cyose, binakemure ikibazo cy’inzara twaterwaga no guhinga ntibyere kubera izuba ryinshi. Turashimira Leta ariko tukanayisaba ko uyu mushinga wihutishwa.’’

Undi witwa Murwanashyaka Léonard wo mu Mudugudu wa Busasamana, yavuze ko bishimiye uyu mushinga, bakizera ko uzakemura ubukene bukabije bwaterwaga no kuteza kandi ari byo bibatunze bikabinjiriza n’amafaranga.

Hari n’undi wo mu Mudugudu w’Amahumbezi witwa Ndakaza wemeza ko inzara izagabanuka cyangwa igashira mu ngo imyaka niyera nk’uko biteganyijwe muri uriya mushinga.

Meya w’agateganyo wa Kayonza witwa Fred Hategekimana yatangaje ko intego ari uko kuhira bizakorerwa ku buso burenze hegitari 200 zivugwa aha.

Hari izindi hegitari 2000 bateganya kuzuhira mu gihe kiri imbere.

Ati: “Iyo urebye, ubona hari abashoramari batandukanye bazakorana na Leta. Rero binyuze mu mushinga KIIWP, mu ntangiriro z’ukwa Gatatu, turatangira kuhashyira ibikorwaremezo byo kuhira ku buso bugera kuri hegitari 2000 zirenga. Urumva rero ko dufashe buriya buso buri kubakwa tukongeraho ubwo tuzubaka nyuma bizafata ubuso bunini. N’ahandi hasigaye hari abashoramari turi kuganira tukabereka uburyo baza kuhashora imari, abaturage na bo nibabigiremo uruhare.”

Meya Hategekimana yavuze ko biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iki cyuzi izarangira muri Kamena 2026, ku buryo mu mpeshyi imirimo yo kuhira izahita itangira.

Imirenge y’Akarere ka Kayonza ikunze kwibasirwa n’izuba ryinshi ni uwa Ndego, Rwinkwavu, Kabare na Murama.

Ibikorwa byo kuhira by’umushinga KIIWP bizuhira ubuso bwose hamwe bungana na hegitari 5000.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities