Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kayonza: Polisi y’u Rwanda yishyikirije abaturage babiri moto bari bibwe

Ku itariki ya 9 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza mu Ntara y’I Burasirazuba, yashyikirije abaturage babiri bakomoka mu murenge wa Rukara moto zabo ebyiri zari zimaze ukwezi zibwe nyuma ziza gufatwa na Polisi ihakorera. Abahawe izi moto ni Gasekendi Emmanuel na mugenzi we Kubwimana Victor.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda  mu Ntara y’IBurasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yatangaje ko mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza umwaka ushize, Sitasiyo ya Polisi ya Rukara mu karere ka Kayonza aribwo yakiriye ibirego ku ibura rya ziriya moto zombi, zikaba zari zibiwe mu murenge wa Rukara.

CIP Kanamugire agira ati:  “Moto RB 046 Y y’uwitwa Gasekendi Emmanuel yavanywe iwe mu nzu naho RC 831 Y ya Kubwimana Victor yakoraga akazi ko gutwara abagenzi ikaba yaribiwe aho yari yegetse ubwo yari mu kazi.”

Yakomeje agira ati:” Nyuma yo kwakira ibi birego, hatangijwe iperereza maze amakuru twakuye mu baturage agaragaza ko moto zibwe kiriya gihe zaba zihishe  mu kagari ka Rukara, mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza.

Ni mu mukwabu wakozwe mu rukerera rwo ku itariki ya 5 Gashyantare, Polisi ikorera mu murenge wa Rukara yatahuye aho ziriya moto zari zihishe. Zafatanywe abasore batatu aribo Gatare Jean Bosco w’imyaka 22,  Sebazungu Issa w’imyaka 24  na Cyiza Boy w’imyaka 18 y’amavuko. Ubu barimo gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Nyuma yo gusubizwa moto ye, Gasekendi Emmanuel wo mu kagari ka Karubamba mu murenge wa Rukara yagize ati:” ndanezerewe cyane. Binyeretse ko Polisi y’u Rwanda tuba turi kumwe buri gihe, mbese bakoze ibishoboka byose. Nari narayiguze mu mafaranga Banki yangurije, nibazaga uko nzishyura iyi nguzanyo bikanshobera, ariko mfite ibyiringiro ko noneho nzishyura Banki nta kibazo”.

Uyu mugabo yakomeje agira inama abantu batunze moto kujya babika neza ibinyabiziga byabo mu nzu zifite umutekano;  kandi bakajya bafunga moto zabo kuko we asanga kugira ngo moto ye yibwe nawe yarabigizemo uburangare.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burasirazuba, asoza asaba abaturage gukomeza uyu muco mwiza wo gufatanya no gukorana neza n’inzego z’umutekano na Polisi y’u Rwanda kuko aribyo nkingi yo gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no kwicungira umutekano muri rusange.

Inkuru bifitanye isano

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities