Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kayonza: Umukambwe arashakishwa akekwaho gusambanya umwuzukuru we w’imyaka umunani

Jeanne d’Arc Munezero

Inzego z’umutekano mu Karere ka Kayonza zatangaje ko zishakisha umusaza w’imyaka 70, ukekwaho gusambanya umwuzukuru we w’imyaka umunani, aho kuri ubu bivugwa ko yaba yaratorotse.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabeza ya l, mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara, muri ako karere.

Byamenyekanye nyuma y’uko nyirakuru w’uyu mwana yaragarutse mu rugo avuye kurwaza umuntu kwa muganga, asanga byarabaye ahita atanga amakuru ku bayobozi b’inzego z’ibanze n’abo mu nzego z’umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Rukara, Mukaniyonsenga Léa, yavuze ko bamenye ko uwo musaza yari amaze iminsi asambanya umwuzukuru we babanaga mu nzu, nyuma y’uko nyirakuru w’uyu mwana yari amaze iminsi atahaba yaragiye kurwaza umuntu kwa muganga akabasigana.

Agira ati “Ni umusaza wasambanyije umwuzukuru we amakuru aza kutugeraho, tujyayo dusanga yaratorotse. Uko byagenze rero, uwo musaza asanzwe abana n’uwo mwuzukuru we ndetse n’umukecuru we. Uwo mukecuru yagiye kurwaza umuntu kwa muganga, uwo musaza akajya aryamana n’uwo mwuzukuru we w’imyaka umunani.”

Mukaniyonsenga yakomeje avuga ko uwo mukecuru aje uwo mwana yahise abimubwira, uwo mwana ahita ajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Gahini ahabwa imiti, mu gihe uwo musaza yahise acika. Ubu ngo arashakishwa n’inzego z’umutekano.

Agira ati “Ubutumwa dutanga ni ukwihanangiriza abantu bafite imitekerereze ya kinyamaswa yo gusambanya abana, ntabwo bikwiye rwose. Ababyeyi turabasaba kugira amakenga ku bo basigira abana babo mu gihe batabari iruhande.”

Uyu muyobozi yakomeje anasaba abaturage kureberera abana bose nk’ababo, uwo bakekaho guhohotera umwana bakabivuga hakiri kare.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities