Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kicukiro-Masaka: Umuryango HDVC wafashije imiryango 73 idashobora koroherwa no kubona ifunguro

Buri muryango uko ari 73 wagenewe Umuceri, Kawunga, Isukari n'Ibase.

Muri iyi minsi Isi yugarijwe n’Icyorezo cya Koronavirusi, COVID-19, hafashwe ingamba zinyuranye mu gukumira ikwirakwizwa ryacyo. Guverinoma y’u Rwanda, mu ngamba yafashe harimo iz’uko abantu bose baguma mu rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Izi ngamba hari abo zashaririye cyane cyane abasanzwe bafite imibereho igoye batunzwe no guca inshuro.

Mu rwego rwo kugoboka ababona ibyo kurya ari uko baciye inshuro kandi ubu nta mirimo babona yabatunga, Umuryango utari uwa Guverinoma wita ku bana bafite ubumuga n’abatishoboye (HDVC: Help for Disabled and Vulnerable Children), ukorera mu murenge wa Masaka, Akarere ka kicukiro, wafashije imiryango 73 y’abatishoboye, irimo abana bari mu nshingano z’uwo muryango, ubaha bimwe mu bikoresho by’isuku n’ibiribwa. Inkunga yatanzwe yose hamwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi mirongo inani n’umunani na magana ane (788.400Frw).

Umuryango HVDC ikurikirana n’iy’abatishoboye irimo abana bafite ubumuga n’abandi batishoboye bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe bo mu mirenge imwe ya Kicukiro, Gasabo na Rwamagana.

Bamwe mu bagenerwabikorwa bavuga ko ibi bihe bibigishije kumenya kwita ku bafite ibibazo cyane cyane abatishoboye.

Nishimwa Hadija, utuye mu mudugudu wa Sangano, Akagari ka Kabuga I, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, avuga ko Umuryango HDVC wabafashije kuzamura imyumvire ku burenganzira bw’umwana no kwita ku karima k’igikoni bijyana no kurya indyo yuzuye.

Ati “Uyu muryango wadufashije kunguka ubwenge ku burenganzira bw’umwana no kumurinda ihezwa. Ikindi kandi watwigishije gutunganya akarima k’igikoni twese dufatanyije, hagamije kurwanya imirire mibi.”

Akomeza agira ati “Kuba uyu muryango wibutse abatishoboye muri ibi bihe bikomeye ni ikintu kiza kitwigisha ko ugize icyo afite akwiye kujya yibuka abatagifite igihe cy’amage. Ibi bihe kandi bitubere isomo igihe tuzasohoka muri ibi bihe abantu bazamenye gukora no kuzigama.”

Murekatete Zainab, utuye mu kagari ka Kabuga, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo na we ashima inkunga umuryango HDVC mu gufasha abatishoboye ariko kandi akaba n’umwe mu nshuti z’umuryango wahuguwe na HDVC ku burenganzira bw’umwana.

Agira ati “Uyu muryango wadufashije kumenya uburenganzira bw’umwana. Igikorwa cyo gufasha abadafite ubundi buryo babaho birabarengera cyane. Ni igikorwa cyiza buri wese yashima.” wabahaye muri ibi bihe batorohewe no kubona ibibatunga.”

Madamu Christine Mukeshimana ubwo yahabwaga igihembo na ambasaderi wa Amerika mu 2018.

Nk’uko bigarukwaho n’Umuyobozi w’Umuryango HDVC, Christine Mukeshimana, wanahawe igihembo na Ambasade ya Amerika mu Rwanda kiswe “Woman of Courage 2018”, imiryango 56 muri 73 bakorana yakorewe akarima k’igikoni ku buryo nta kibazo k’imboga bazagira. Yongeraho ko muri ibi bihe buri muryango uko ari 73 yagenewe ibigomba kubafasha birimo ibiribwa na bimwe mu bikoresho by’isuku.

Agira ati “Muri ibi bihe bikomeye twifatanyije n’imiryango itisoboye dukorana, tubagenera ibiribwa byo kubafasha. Birumvikana no kubibaha habayemo imbongamizi, ku buryo hari imiryango cumi n’itandatu tutarashobora kubona uko tubagezaho ayo makuru ngo baze bashyikire ibyo bagenewe, kuko hafi ya bose nta tumanaho bagira. Ni uguhamagara umuturanyi cyangwa n’abayobozi b’imidugudu. Ni bo babidufashijemo cyane.”

Bimwe mu bikorwa by’Umuryango HDVC bigira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abagenerwabikorwa.

Mu byo uyu mushinga umaze kugeraho harimo ishuri ryo kudoda ririmo abagore 14 biga kudoda, bubatse Irerero ry’abana bato (ECD), imiryango 56 yubakiwe uturima tw’igikoni, imiryango 27 yorojwe amatungo magufi (Ihene), abana 53 bigishwa amashuri abanza, imiryango 9 itishoboye yo mu kiciro cya kabiri yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza (Mituweli).

Mukeshimana agira “ahanini ibi byose tubishobozwa no kwitanga, ukemera gufasha abatishoboye. Mfite umuterankunga umfasha gukora uturima tw’igikoni, no guhemba abakozi aho dufite harimo umuzamu, abarimu babiri, umuganga n’umugoronomu.”

Umuryango HDVC (Help for self Help to Disabled and Vulnerable Children) watangiye gukora mu mwaka wa 2009, ikorera mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gako, Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro. Bimwe mu bikorwa byawo ni ugufasha imiryango itishoboye kwirwanaho mu rugamba rwo kubona ikibabeshaho mu buryo butagoranye, gufasha imiryango ifite abana bafite ubumuga kubona ubuvuzi bw’ibanze, kubigisha gukora uturima tw’igikoni, kudoda no kubaha filitire z’amazi, kunywa amazi asukuye aribyo soko y’ubuzima bwiza.

Rwanyange Rene Anthere

5 Comments

5 Comments

  1. Musemakweli Prosper

    April 17, 2023 at 21:23

    nibwo mbonyeko mwatwanditse mu kinyamakuru!!!!!!!!!!!!!!!! gusa mwatwanditse neza.

    • Editor

      April 18, 2023 at 06:21

      Murakoze! Kugaragaza ko mudukurikira ni ingirakamaro kuri twe. Duharanira ko ibyiza byakozwe bimenyekana ariko n’ibitagenda neza duharanira ko bimenyekana bigakosorwa.

  2. SINAMENYE MAFIGI CHARLES

    March 26, 2020 at 10:17

    Together we can impact the world with new Wealth-creation.

  3. Thimothe

    March 25, 2020 at 20:55

    Imana ibahe umugisha kugushakira igisubizo bimwe mubibazo bitwugarije

  4. Mushimiyimana. Bernadette

    March 25, 2020 at 17:52

    Yoooooooooo Imana izabahe ubushobozi natwe mutugereho pe kuko kuba murugo utari ikimuga ntanicyo guteka bituma ukuntu atekereza nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities