Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kigali: Abagera ku 20,000 bageze mu zabukuru n’abafite indwara zidakira barapimwa #COVID-19 ku buntu

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) iratangira gupima COVID-19 abantu bose barengeje imyaka 70 ny’amavuko, n’abafite indwara zidakira. Iki gikorwa kiramara iminsi 4 mu tugari twose tugize Umujyi wa Kigali, aho muri buri kagari hapimwa nibura abantu 125.

Utugari twose mu Mujyi wa Kigali twasabwe gukora urutonde ruriho abo bantu, ku buryo muri buri kagari hapima nibura abantu 125. Urupapuro bahawe rwo kuzuzaho amazina y’abo bantu bazapimwa ruriho ibyiciro bitatu.

Icyiciro cya mbere ni icy’abantu bafite imyaka 70 no kuzamura hejuru yayo. Ikindi cyiciro kiriho abantu bafite indwara zidakira nka (Diabete, Umwijima, Indwara z’umutima, …). Icyiciro cya gatatu kiriho abantu bose bafite ibimenyetso bya COVID-19.

Julien Mahoro Niyingabira Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itumanaho n’Itangazamakuru muri RBC yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru, ko kiriya gikorwa giteganyijwe kuba mu gihugu hose mu rwego rwo kureba uko icyorezo gihagaze.

Ati “Kizaba guhera tariki ya 23 kugeza 27 Mutarama 2021, kizakorwa n’Abakozi ba RBC n’abandi baturutse mu Bigo Nderabuzima n’inzego z’ibanze zizafasha kugira ngo amatsinda yatoranyijwe abashe gupimwa.”

Yakomeje agira ati “Ibi ntaho bihuriye n’urukingo kuko biri muri gahunda nyinshi. Si n’ibyo by’inkingo gusa, ahubwo no gukora ibikorwa bindi byo kurwanya COVID-19 cyangwa byo gufasha abarwayi, biba bigendera ku byavuye mu gupima ibyo byagaragaje. Kugira ngo uvure umuntu, uba ugomba kuba wamupimye kugira ngo umenye ko arwaye, kandi kugira ngo umukingire na none uba ugomba kuba wamupimye kugira ngo umenye ko uwo muntu nta burwayi afite ashobora kwakira urukingo ruzamurinda kurwara, ni yo mpamvu hatoranyijwe abo, si ukubakingira gusa ahubwo ni no kugira ngo bitabweho batararemba.”

Iki gikorwa cyo gupima kizakorwa ku buntu kuko ari igikorwa cyo kumenya uko COVID-19 no kwirinda. Yavuze ko bitazakorwa ku bantu bose ko bireba bariya batoranyijwe.

Ubusanzwe mu Kigo Nderabuzima iyo Umuganga ahaye umurwayi ugaragaza ibimenyetso bya COVID-19 ikizamini cyo kwisuzumisha, ‘serivise yo kumupima ikorwa ku buntu’.

Kugeza ku wa 22 Mutarama 2021, imibare igaragaza ko mu Rwanda, mu bipimo byafashwe bigera ku 817.800 hagaragayemo abantu banduye COVID-19 bagera ku 12.443, abavuwe bagakira ni 8.184, abakirwaye ni 4.94 mu gihe abahitanywe n’icyorezo bageze ku 165.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities