Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kigali: Abantu barenga 130 bafatiwe mu birori by’ubukwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Ku wa mbere tariki ya 05 Mata 2021, herekanwe abantu 138 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Abo bantu bafatiwe muri Hoteli, Resitora no mu ngo bari mu mihango ijyanye n’ubukwe.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, muri aba bantu harimo 60 bafashwe tariki ya 04 Mata ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, muri hoteli yitwa Le Printemps iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko mu Kagari ka Nyagatovu, bafashwe bari mu muhango w’ubukwe wo kwiyakira.

Abandi 21 bafashwe kuri uwo munsi muri Resto-Bar yitwa Happiness iherereye ahazwi nko mu migina mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Nyabisindu nanone mu Karere ka Gasabo. Na bo bari mu muhango wo kwiyakira mu bukwe.

Abandi bantu 57 bafashwe ku wa mbere tariki ya 05 Mata, mu rugo rwa Bisengimana Justin utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama, mu kagari ka Muyange, mu mudugudu wa Rugunga. Bafashwe bari mu muhango wo gusaba no gukwa. 

Rwagasore Innocent, avuga ko muri ubwo bukwe yari umusaza mukuru arimo gusaba umugeni. Aremera ko bakoze amakosa barenga ku mabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse aranemeza ko bari barengeje umubare w’abantu bemerewe gutaha ubukwe.

Harerimana Gasana Jean de Dieu, ashinzwe imari n’ubutegetsi muri hoteli Le Printemps yavuze ko yatengushywe n’abakiriya be, kuko bari bavuganye ko baje kurya bisanzwe nyuma abona ni umuhango wo kwiyakira nyuma y’ubukwe. 

Yagize ati “Twakiriye ubusabe bw’abantu batubwira ko bazaba ari mirongo itanu tukabatekera. Ubusanzwe twakira abantu magana abiri. Ntabwo twari kwanga ubusabe bwabo ariko baradutengushye kuko twagiye kubona tubona ni abakwe baje kuhiyakirira nyamara barenga umubare wagenwe mu bukwe kandi n’umuhango wo kwiyakira ntiwemewe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba yaburiye abacuruzi ndetse n’abaturarwanda muri rusange, abasaba gukomeza kwirinda kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 abibutsa ko ingaruka bazahura nazo zibabaza kurusha kubahiriza amabwiriza.

Ati “Buri gihe dukangurira abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, buri muntu azi ingaruka zayo. Twashyizeho uburyo bwo gufatanya n’abaturage mu kurwanya iki cyorezo, dufite amatsinda y’abantu bagenda mu bice bitandukanye by ‘Umurenge wacu bareba ko amabwiriza arimo kubahirizwa neza.”

Umuhoza Rwabukumba yakomeje avuga ko bariya bafashwe ibikorwa byabo bifungwa kandi banacibwe amande, yavuze ko ibikorwa byabo bifungwa mu gihe cy’ukwezi kumwe banacibwe amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku mikoranire myiza ya Polisi n’abaturage binyuze mu gutangira ku gihe amakuru. 

Yakomeje avuga ko iriya hoteli yari yakiriye abantu 60 bafashwe bari mu muhango wo kwiyakira mu bukwe, ari ibintu bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ati “Ayo mabwiriza arazwi kandi arasobanutse, agomba kubahirizwa ijana ku ijana. Hari abantu barimo kurenga kuri ayo mabwiriza nkana kabone n’ubwo tumaze igihe kinini tuyasobanura.”

Yakomeje avuga ko abantu 57 bafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa Bisengimana Justin, uyu akaba asanganywe hoteli yitwa Rainbow akaba ariho yari yateguye kubajyana ngo bakoreremo umuhango wo gusaba no gukwa nyuma iyo hoteli iza gufungwa kubera kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Imaze gufungwa nibwo yafashe icyemezo cyo kubajyana iwe mu rugo ari naho bafatiwe.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities