Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, muri uku kwezi kwa Nyakanga 2021, abantu batanu batawe muri yombi bakekwaho ubwo bujura bw’amashanyarazi ndetse n’ibikoresho byayo.
Tariki ya 20 Nyakanga 2021 Hazakirabenshi na Bizimana bafatiwe mu Kagari ka Kigarama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, bakekwaho kuyobya urutsinga rwo muri mubazi bakiba amashanyarazi bakoreshaga mu bikorwa byabo byo gusudira.
Tariki 09 ya Nyakanga 2021, Nizeyimana ufite inyubako y’igorofa iri kubakwa muri Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Rugando, umudugudu wa Taba, yafashwe nawe akekwaho kwiba amashanyarazi asudiriza inzugi n’imiryango byagombaga gukoreshwa mu gukinga iryo gorofa rye ndetse ikirego gihita gishyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha rwa Gasabo.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubucuruzi mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL), Karegeya Wilson, avuga ko abakekwa bose bagezwa imbere y’ubutabera bagakurikiranwa kuri ibyo bikorwa bibi.
Karegeya yamaganye ibikorwa byo kwiba amashanyarazi, anasaba abaturage kubyirinda kuko ngo uretse kuba bidindiza iterambere ry’igihugu, bishobora no guteza impanuka za hato na hato.
Ati “REG ifatangiye n’inzego z’umutekano n’abaturage buri gihe ikora ubugenzuzi bugamije guhagarika ibikorwa by’abantu biba amashanyarazi mu gihugu hose, kuko uretse kuba ari igihombo ku kigo, ni igihombo no ku gihugu kuko bibangamira intego z’iterambere ry’igihugu”.
Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe kuri ibyo byaha.
Kwiba amashanyarazi ni icyaha gihanwa n’itegeko nimero Nº52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 risimbura iryavuguruwe Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011.
Ubwanditsi














































































































































































