Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2020, abatuye mu bishanga n’ahandi hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bazaba barangije kwimurwa. Biteganyijwe ko imiryango irenga 1000 izahita yimurwa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 9 Werurwe 2020, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ibindi bigo bitandukanye, bagaragaje aho igikorwa cyo kwimura abantu batuye ahantu habashyira mu kaga kigeze, mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.
Ibyo biravugwa mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe (Meteo Rwanda), gitangaza ko hagiye kugwa imvura nyinshi mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu tundi duce tw’igihugu, kandi ko izakomeza kugera mu mpera za Gicurasi.
Nk’uko tubikesha Kigali Today, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko uretse kwimura abantu hari n’ibindi bikorwa bigenda bivanwaho, ariko kandi hanakomeje kwimurwa imiryango ituye mu manegeka, hamaze kwimurwa igera ku 5.600.
Agira ati “Ibindi birimo gusenywa ni amagaraje, inganda n’ibindi bikorwa kandi bigenda neza. Birimo gukorwa no mu rwego rwo kubungabunga ibishanga, bikazatuma Kigali iba umujyi mwiza wo guturwa wujuje ibisabwa.”
Yakomeje avuga ko mu buryo bwihuse hagiye kwimurwa imiryango irenga 1.000, icyo gikorwa kikaba giteganyirijwe ingengo y’imari ya miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu gukodeshereza inzu abatishoboye bazimurwa, no kubafasha kubaho mu gihe hazaba hagishakishwa uko batuzwa mu buryo buhamye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko kuva icyo gikorwa cyatangira kigenda neza, kuko harimo ubufatanye bw’abaturage.
Agira ati “Hari bamwe biyimura ubwabo bamaze kubona neza ko batuye mu bishanga ndetse ko aho batuye hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Abayobozi bagaragaza ko ahamaze gukurwa abantu mu bishanga hahita hatangira gutunganywa hagashyirwa ubusitani buteyemo ibiti byiza. Hatangwa urugero ku hahoze akabyiniro kari kazwi nka ‘Cadillac’ ndetse no ku Kimicanga, ahahoze inzu zubatse mu kajagari ubu hakaba hari ibiti birimo imigano n’ibindi.
Ahazibandwaho mu hagiye gukomerezwaho gusenya inzu nyuma yo kwimura abantu, ni Kimisagara ahari inzu ziri iruhande rw’umugezi wa Mpazi, Gatsata, Gikondo, Kimihurura mu Myembe, Kangondo (Bannyahe), Mulindi kuri 12, Rwampara, bimwe mu bice bya Nyarutarama n’ahandi.
Abaturage bakanguriwe gukomeza kugira umuco wo gufata amazi ava ku nzu zabo kuko ateza inkangu n’ahantu bitagaragara ko ari mu manegeka, agasenya inzu zafatwaga nk’izikomeye, bakaba batanze urugero i Nyarutarama ahasenyutse inzu yubatswe mu bikoresho biramba.
Ubwanditsi













































































































































































