Ku wa Kabiri tariki ya 06 Nzeri 2022, Polisi y’ u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (FRB) ryahuguye abakozi 54 bo mu ivuriro Baho International Hospital, riherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo, uko bakwirinda n’uko barwanya inkongi y’umuriro.
Abahuguwe ni Abayobozi b’ivuriro, abaganga, abatekinisiye, abakora amasuku n’abashinzwe umutekano. Bigishijwe uko bazimya Inkongi ziterwa n’amashanyarazi, Gazi n’iziterwa n’ibisukika byaka birimo amavuta. Izi nyigisho zatanzwe hagamijwe kwirinda ko abakorera kuri ibi bitaro bashobora kwibasirwa n’inkongi cyane ko bakoresha amashanyarazi muri serivisi zitandukanye harimo na resitora itekera abakozi n’abarwayi hifashishijwe Gazi.
Inspector of Police (IP) Boniface Runyange watanze aya mahugurwa, yabasobanuye ko impamvu zikunze guteza Inkongi zirimo kudacomokora ibikoresho by’amashanyarazi mu gihe bitakiri gukoreshwa, kutazimya amabuji ducana, abanywa itabi bakajungunya ibisigazwa byaryo batabizimije neza, gushyira umuriro mu nzu ukoresheje insinga zitujuje ubuziranenge n’ibindi birimo uburangare cyangwa kutita ku bishobora guteza Inkongi.

IP Runyange abasobanurira Inkongi ziterwa na Gazi, yababwiye ko abantu batazi neza imikoreshereze yayo ndetse n’ibikoresho by’ingenzi bagomba kugura kugirango bazabyifashije mu gihe bibasiwe n’inkongi. Yabakanguriye kujya batereka Gazi ahantu hagera umwuka bakirinda kuyifungirana.
Abahuguwe kandi bigishijwe uburyo bashobora kuzimya Inkongi bakoresheje ibizimyamuriro, ikiringiti cyangwa isume bitose banibutswa kujya batabaza Polisi igihe bahuye n’inkongi y’umuriro.
Rukundo Rhin Pierre, Umuyobozi wa Baho International Hospital, yavuze ko bari bafite abakozi badafite Ubumenyi ku bijyanye no kuzimya inkongi, akaba ariyo mpamvu basabye ko abakozi bose bahugurwa ku buryo uwaba ari mukazi wese yabasha kugira icyo akora igihe aho akorera cyangwa atuye hibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Yagize ati “Dushimiye cyane Polisi y’u Rwanda yaduhaye amahugurwa yo kwirinda no kurwanya inkongi. Tunejejwe no kuba abakozi bacu bahawe ubumenyi bwo kurwanya inkongi. Ubu hagize inkongi iba muri iri vuriro twajya gutabaza Polisi nibura twabanje kuyizimya, bitandukanye na mbere aho yari kuba tugahamagara Polisi kudutabara ntacyo twakoze.
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe gutabara abari mu kaga no kurwanya inkongi rirakangurira abaturage kujya abahamagara Polisi igihe habaye inkongi. Nomero batabaza ni zikurikira: 111 na 112 (imirongo itishyuzwa). Bahamagara kandi cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru: 0788311224; Intara y’Amajyaruguru: 0788311024; Intara y’lburengerazuba: 0788311023; Intara y’Iburasirazuba: 0788311025. Ku mupaka wa Rusumo wakwitabaza 0788380 615; Intara y’Amajyepfo: 0788311449, Umujyi wa Kigali UTC -Nyarugenge: 0788380436, i Remera: 0788380467; na ho muri Special Economic Zone: 0788380427.
Panorama









































































































































































