Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kigali: Wikendi yasojwe abantu 22 bafatiwe mu bikorwa biteza umutekano muke

Raul Nshungu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abantu 22 bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo ubujura, uburaya no guhungabanya umutekano.

Aba bantu bafashwe hagati ya tariki ya 5 n’iya 6 Nyakanga 2025, mu bikorwa Polisi y’u Rwanda yakoranye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage.

Bafatiwe mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo, Akagari ka Kanserege, Umudugudu wa Marembo ahazwi nka Sodoma.

CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yahamirije n’Ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru, avuga ko abo bantu bafashwe nyuma y’uko abaturage batuye muri aka gace bagaragaje ko bahangayikishijwe n’abajura babatega bakabambura ibyabo. Agira ati “Abafashwe bafungiye kuri station ya Polisi ya Gikondo.”

CIP Gahonzire yavuze ko Polisi y’u Rwanda yihanangiriza umuntu wese uhungabanya ituze n’umudendezo by’abaturage, cyane cyane abajura batekereza ko bashobora gutungwa n’iby’abandi bavunikiye.

Akomeza agira ati “Inzego z’umutekano ziriteguye kandi ziri maso, nta muntu uzakora ibyaha ngo areke gufatwa ngo ahanwe, abaturage turabagira inama yo kureka gukora ibyaha.”

Polisi ivuga kandi ko inzego z’umutekano ziteguye kandi ko ziri maso nta muntu uzakora ibyaha ngo areke gufatwa ngo ahanwe, abaturage bakaba bagirwa inama yo kureka gukora ibyaha ndetse bakajya batanga amakuru mu gihe babonye ahari gukorerwa ibyaha.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities