Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Kiyovu yaba iteze ibiganza Rayon Sports

Mu gihe hasigaye umukino umwe ngo shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru igere ku musozo, ikipe ya Kiyovu ubu ihagaze mu manegeka, iteze ibiganza kuri Rayon Sports kugira ngo iyifashe idasubira mu cyiciro cya Kabiri.

Isesengura rigaragaza ko kugira ngo Kiyovu idasubira mu cyiciro cya kabiri yamaze gukandagizamo ikirenge kimwe, bisaba ko igomba gukora ibishoboka byose, kandi bidasubirwaho igatsinda Rayon Sports nibura igitego 1-0.

Ibingibi ariko nanone byayirokora ari uko Mukura yihereranye Kirehe FC ikayitsinda n’ubwo byaba igitego 1-0. Nanone kandi ni uko Pepiniere yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri yaba yatsinze Gicumbi FC nibura igitego 1-0.

Ni ukuvuga ko Kirehe FC na Kiyovu Sports zitsinze, ikipe ya Gicumbi igatsindwa yahita imanuka mu cyiciro cya kabiri. Naho Gicumbi na Kirehe zitsinze, Kiyovu Sports yahita imanuka. Zose uko ari eshatu zitsinze, Kiyovu yahita inganya amanota na Marines FC, ariko bitayibuza kumanuka mu cyiciro cya kabiri, kuko Marines yatsinze Kiyovu mu mukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura.

Abakurikirana iby’umupira w’amaguru wo mu Rwanda, bavuga ko ukumanuka kwa Kiyovu ijya kuyobora icyiciro cya kabiri ari isomo ku yandi makipe, kuko nta kipe ikwiye kwitwara uko ibonye ngo yumve ko itamanuka.

Bibaye bishoboka Rayon Sports ikitsindisha kugira ngo Kiyovu itamanuka, ese yo ntibyazayigiraho ingaruka biramutse bifite ibimenyetso?

Ikindi umuntu atabura kwibaza, ni ukuntu Rayon Sports yakwemera kubyinwa ku mubyimba n’abafana ba Kiyovu bahora bahanganye, kuko bahora bagwa miswi mu gusebanya.

Amatiku aragwira!

Kiyovu yananiwe gutegura ikipe itsinda ngo ihangane n’izindi mu cyiciro cya mbere, yatangiye kuvuga ko ari amarozi yayishyize mu manegeka, bigatuma ikomeza kwitwara nabi, ikaba igiye gusubira mu cyiciro cya kabiri.

Ubutumwa bwakomeje gucicikana ariko butagira uwabushyizeho umukono cyangwa se aho bwaturutse, bugaragaza ko muri Kiyovu hakoreshejwe amarozi ngo kugira ngo uyu mwaka izasubire mu cyiciro cya kabiri.

Iyo usomye ibyanditswe n’utagira izina, usanga ari amatiku gusa kuko bitabuza Kiyovu kumanuka, ibindi bikaba amatakirangoyi, kuko bageraho bakabivanga na politiki, ukibaza uwabyanditse icyo yaba agamije.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities