Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kiziguro: Abakozi ba Banki ya Kigali basangiye umutsima n’abakiliya

Banki ya Kigali, ishami rya Kiziguro riri muri santeri y'ubucuruzi ya Kiramuruzi. (photo/Ndejeje JD)

Banki ya Kigali ishami rya Kiziguro mu karere ka Gatsibo, abakozi bayo basangiye umutsima n’abakiliya b’iyo banki, ibirori byayobowe n’umuyobozi w’iryo shami Bwana Nkubiri.

Igitondo cyo ku wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017, cyaranzwe n’akanyamuneza k’abakozi ba Banki ya Kigali (BK) mu gihugu hose bizihizaga Yubile y’imyaka 50 iyi Banki imaze ishinzwe.

Mu kwizihiza Yubile y’Imyaka 50, BK yagize ubufatanye mu gushyigikira poritiki y’igihugu yo kurengera ibidukikije, aho yatanze miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, ibinyujije mu mushinga wo kurengera ibidukikije mu karere ka Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba.

Ubufatanye n’umushinga CAE (Compagnie Agricole et environnement) bwashyizweho umukono muri  Kamena 2016, BK ikaba yaratanze inkunga yo gutera ibiti 150.000 mu karere ka Nyagatare, aka karere kakaba gakunze kwibasirwa n’amapfa.

BK yahawe uruhushya rwo gukorera mu Rwanda ku itariki ya 22 ukuboza 1966, ikaba ari Banki iza ku isonga mu kugira isoko rinini mu Rwanda kuko ifite 34%. Ni yo yabaye iya kabiri mu gufungura imiryango mu Rwanda kuko Banki y’ubucuruzi (BCR), isigaye yitwa I&M Bank yatangiye mu mwaka wa 1963.

Ndejeje Jean Damascene

Abakiliya bahabwa serivisi mbere yo gusangira. (Photo/Ndejeje JD)

Abakiliya bahabwa serivisi mbere yo gusangira. (Photo/Ndejeje JD)

Umutsima abakozi ba BK, ishami rya Kiziguro basangiye n'abakiliya (Photo/Ndejeje JD)

Umutsima abakozi ba BK, ishami rya Kiziguro basangiye n’abakiliya (Photo/Ndejeje JD)

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities