Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kohereza ku ishuri umwana ufite ubumuga ni ukumufasha kuva mu bwigunge

Hari ababyeyi bavuga ko kutagaragaza abana bafite ubumuga bwo mu mutwe ngo babashyikirize ibigo bibitaho, bibicira amahirwe y’ahazaza. Bimufasha kandi kuva mu bwigunge, no kuzamura imyumvire.

Ibigo bifasha abana bafite ubumuga bivuga ko hakiri imbogamizi z’uko hari ababyeyi bagifite imyumvire yo guhishira abana baba bafite ubumuga bigatuma hari amahirwe yo kubafasha no kubigisha abacika.

Mpirampeta Joseph ni umubyeyi ufite umwana wagaragayeho ubumuga bwo mu mutwe atanga ubuhamya bw’uko gutwara umwana ufite ubumuga aho bashobora kumufasha ari ingirakamaro.

Avuga ko ubu umwana we yari amaze igihe atavuga amujyana kwa muganga bamubwira ko umwana afite ikibazo cy’imitekerereze. Yahise yoherezwa mu kigo gifasha abana bafite ubumuga ariko ngo ubu umwana atangiye kugenda akina n’abandi bana. Ati “ubu ngo abona harimo impinduka nyinshi umwana yagize kuva aho ari kwitabwaho muri iki kigo kibafasha.”

Karenzi Christopher, Umunyamabanga mukuru mu muryango ushinzwe gukurikirana abana bafite ubumuga bwo mu mutwe binyuze mu myidagaduro, avuga ko nyuma yo kugaragaza abo bana hari abo usanga bafite n’impano zabagirira umusaruro n’imiryango yabo.

Minisiteri y’uburezi igaragaza ko hari bimwe mu bigo bitandukanye bifite ubushake n’imishinga yo gufasha abafite ubumuga harimo ikigo cy’i Gatagara ishami ry’i Gikondo, kuko mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 bari bafite abana babarirwa kuri 80 bafashwa mu kwiga ariko mu mwaka umwe n’igice hamaze kuboneka abagera ku 123, ndetse hari icyizere ko bakomeza kwiyongera, kubera ubukangurambaga butandukanye bukorwa.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities