Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Ku nshuro ya kane Seninga yongeye gutoza Etincelles

Panorama Sports

Umutoza Seninga Innocent wigeze guhagarikwa n’ikipe ya Etincelles FC, akanerecyeza muri Zambia ariko akabura ikipe, yongeye kugirirwa icyizere n’iyi kipe yigeze kumuhagarika, ahita anatangira akazi.

Seninga yatoje Etincelles FC kuva muri Mutarama uyu mwaka, ariko imuhagarika iminsi 12 muri Gicurasi mbere yo kumusubiza mu kazi akayifasha kuguma mu Cyiciro cya Mbere aho yasoje Shampiyona iri ku mwanya wa 13 n’amanota 34.

Seninga yavuzwe mu makipe yo muri Zambia, ariko ubu nyuma y’ibiganiro yemeye gukomezanya na Etincelles FC, ahita atangiza imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2025.

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2024- 2025, Seninga yahagaritswe na Etincelles FC imushinja gusohoka mu mwiherero, ariko iza kumugarura, asozanya na yo shampiyona.

Ikipe ya Etincelles FC yatangaje ko yasinyishije Seninga Innocent amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza mukuru,ni kunshuro ya kane Seninga asinye amasezerano yo gutoza iyi kipe yo mu karere ka Rubavu nyuma ya 2016 na 2019.

Mu myitozo ya mbere yayoboye kuri uyu wa Kabiri, yakoranye n’abandi batoza bose basozanyije shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2024-2025.

Seninga yatoje amakipe yatoje arimo Police FC, Bugesera FC, Musanze FC, Sunrise FC na Gendarmerie Nationale FC yo muri Djibouti.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities