Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kurya imbuto zinyuranye byongera ubudahangarwa bw’umubiri

Kurya imbuto zinyuranye byongera ubudahangarwa bw’umubiri

Abahanga mu by’imirire bavuga ko kurya imbuto z’amoko anyuranye kandi umuntu akazifata ku rugero, ari kimwe mu byafasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri. Ibi birajyana no kuba abacuruzi bahamya ko imbuto zirimo kugenda ziboneka ku isoko. 

Hirya no hino ku masoko yo mu Mujyi wa Kigali, abacuruzi bavuga ko muri iki gihe, ubwoko bunyuranye bw’imbuto buhaboneka. Nubwo bimeze bityo ariko ngo hari zimwe mu mbuto zitaboneka cyane bitewe nuko atari umwero wazo, izindi nazo kuri ubu zikaba ziri kuva hanze y’igihugu.

Bamwe mu baturage bavuga ko bamaze gusobanukirwa akamaro k’imbuto ku mubiri w’umuntu akaba ariyo mpamvu bitabira kuzirya bo n’ abo mu miryango yabo.

Aganira na RBA dukesha iyi nkuru, Mfiteyesu Lea, ukora mu bijyanye n’imirire  avuga ko imbuto ari kimwe mu bifasha kubaka ubudahangarwa bw’umubiri, uko zitandukanye ku mabara ngo ni nako ziba zitandukanye kuri vitamine zifite.

Ati “Vitamine C idufasha mu gukorwa kw’insoro z’umweru zidufasha guhangana n’indwara zishobora gufata umubiri. Iyo vitamine iboneka mu ndimu, amaronji, amapapayi, imbuto za kiwi, ibinyomoro, inkeri. Vitamine A nayo idufasha mu kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri, tuyibona mu myembe, ipapayi, Watermelon, no mu maronji kuko abonekamo vitamine A akabonekamo na vitamine C.”

Mfiteyesu avuga kdi ko kugira ngo imbuto zigirire umubiri akamaro, bisaba kuzifata ku rugero. Agira ati “Nka Vitamine C ntabwo umubiri uyibika, kuba wafata nyinshi ntago bivuze ngo umubiri urakuraho ak’uyu munsi ngo ugusigire n’ak’ejo. Ukoresha iy’uyu munsi ikarangira. Ubundi nk’indimu imwe iringaniye ishobora kuguha kimwe cya kabiri kirenga cya vitamine C ukeneye ku munsi. Si ngombwa gufatira rimwe indimu eshanu.

Uyu munsi ushobora gufata indimu n’ipapayi, ejo ugafata ikinyomoro n’umwembe gutyo gutyo. Uko uhinduranya imbuto niko ubona intungamubiri umubiri ukeneye. Nushaka gufatira rimwe byinshi, umubiri uzafata ibyo ukeneye ibindi bisohoke. Gufata ibi ntibivuze ko udashobora kurwara, ahubwo ni uburyo umubiri wawe ushobora guhangana n’ indwara.”

Abahanga mu bijyanye n’imirire bavuga kandi ko kongera ubudahangarwa bw’umubiri hatifashishwa gusa imbuto ahubwo bijyana no gufata indyo yuzuye irimo imboga z’amoko anyuranye, ibyubaka umubiri, kunywa amazi menshi no gukora imyitozo ngororamubiri.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities