Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kutagira umushaharafatizo bikomeje guteza akajagari n’ubusumbane bukabije mu mishahara _CESTRAR

Manzi Eric, Umunyamabanga Mukuru wa CESTRAR (Ifoto/Ububiko)

Nta terambere rirambye ryabaho igihe cyose imirimo idahari, n’imirimo ihari igomba kunozwa no gutanga umusaruro, umurimo ugakorwa neza kandi uwukora akabona igihembo gikwiye, umukozi agakora inshingano ze, ariko n’umukoresha akamenya ize hubahirizwa amasezerano n’amategeko abagenga. Ikibazo gikomeye kugeza ubu ni uko iteka rya Minisiteri y’umurimo rigena umushaharafatizo ridasohoka bikomeje kuba inzitizi ikomeye mu kunoza umurimo.

Ku itariki ya 1 Gicurasi buri mwaka, Isi yose yizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umurimo, Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CETRAR) rutangaza ko uyu munsi muri uyu mwaka ari impurirane yo kwizihiza imyaka 100 Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo umaze uvutse, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba ragira iti “UMURIMO UNOZE,UMUSEMBURO W’ITERAMBERE RIRAMBYE”.

Mu itangazo rigenewe itangazamakuru CESTRAR yashyize ahagaragara, ivuga ko Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo wizihizwa ku isi hose tariki ya 01 Gicurasi ya buri mwaka, aho Leta, abakoresha ndetse n’abakozi bahura bagasuzumira hamwe intambwe imaze guterwa mu rwego rwo guteza imbere Umurimo n’uburenganzira bw’umukozi, bakareba ibibazo byagaragaye muri uwo mwaka, bigashakirwa umuti ukwiriye kugira ngo umurimo urusheho kunozwa no gutezwa imbere.

CETRAR ivuga ko n’ubwo hari byinshi byakozwe mu Rwanda ku bijyanye n’umurimo, cyane cyane havugurwa Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, hakiri ikibazo gikomeye kuko hakigaragara ko mu itangwa ry’akazi hamwe na hamwe hakiri ibidashimishije; hashobora kuba hakirimo akarengane, ikimenyane, ruswa n’ibindi… bakaba basaba ko hafatwa ingamba zo kubikurikirana no kubikosora.

Umunyamabanga Mukuru wa CESTRAR, Manzi Eric, mu kiganiro na Panorama atangaza ko uretse ibyo bibazo byagaragajwe hakiri ikindi gikomeye kijyanye n’ubusumbune bukabije mu mishahara biterwa no kutagira itegeko rigenga umushaharafatizo.

Agira ati “Politiki cyangwa umurongo ngenderwaho mu gutanga imishahara iramutse igiyeho byazatuma hagenwa imishahara ku buryo bunoze kandi bugendanye n’ibiciro biri ku isoko ndetse hakirindwa ubusumbane bukabije,  tukirinda no guha amahirwe atangana abashoramari. Ibi kandi biratugarura ku kibazo cyo gushyiraho umushaharafatizo gisa nk’icyananiranye.”

CESTRAR ikomeza itangaza ko kutagira umushaharafatizo bituma abakozi, cyanecyane abatoya, bakomeza kurushaho guhembwa umushahara udahura n’ibiciro biri kw’isoko, ibyo bikaba bihabanye n’insanganyamatsiko y’uyu munsi kuko kugira umurimo unoze bigomba kujyana no gutanga umusaruro kandi umukozi na we agahembwa ku buryo bukwiye.

Icyo gipimo cy’umushahara urengera ubuzima bw’umukozi ndetse binashingirwaho habarwa ibindi byinshi bimugenerwa, mu bucuruzi, mu bwiteganyirize no mu bwishingizi, bityo kutagishyiraho bikaba byima amahirwe umukozi ku bimugenerwa.

Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018, CESTRAR itangaza ko harimo ingingo zisaba kuzakosorwa, ariko na none hategerejwe amateka ya Minisitiri (Ministerial orders) agena ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko.

Abanyamategeko bavuga iki?

Abahanga mu mategeko baganiriye na Panorama, bavuga ko iyo itegeko ryasohotse mu Igazeti ya Leta, hatarenga amezi atandatu hatarasohoka amateka ateganyijwe arishamikiyeho. Ubu hashize amezi icyenda Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze ritarasohoka kandi biteganyijwe mu itegeko rishya ry’umurimo.

Me Nkongori Laurent, avuga ko ari ikibazo gikomeye kutagira umushaharafatizo kuko bigira ingaruka mu buzima bw’abaturage. Agira ati “iyo hatari umushaharafatizo uwagize ikibazo gisaba indishyi abigwamo kuko amategeko kandi agonga abacamanza. Birakwiye ko bikosorwa, biteye isoni kuba tutagira umushaharafatizo, bibangamiye uburenganzira bw’umukozi. Kuba nta mushaharafatizo uhari abakozi bafatwa nabi kandi umukozi ubabaye ntashobora gukora neza.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine, mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, yadutangarije ko kugena umushaharafatizo bisaba ubushishozi, habanza gukorwa urutonde rw’imirimo yose iyanditse n’itanditsehakurikijwe ibyiciro by’imirimo birimo imirimo y’ubwenge, imyuga yose n’indi yose itanditse. Atangaza kandi ko bisaba kubaza buri rwego rw’imirimo ku byo batekereza ku bijyanye n’umushahara muto muri icyo kiciro cy’umurimo.

Agira ati “Kuba umushaharafatizo ukiri hasi bifite ingaruka ku igenwa ry’imishahara, indishyi mu bigo by’ubwishingizi ndetse no kuvugurura itangwa ry’ubwishingizi mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.  Kuba nta mushahara fatizo uhari bituma abakozi rimwe na rimwe babirenganiramo birimo guhabwa umushahara udakwiye akazi umuntu yakoze n’imvune yagizemo.”

Atanga urugero ku bakozi bo mu ngo, abakora mu birombe, mu nganda, n’ahandi kandi ko kwihutishwa iteka rigena umushaharafatizo ari ngombwa ariko bigomba gukorwa neza kandi habajijwe inzego zose bireba.

CESTRAR kandi isaba hagomba gushyirwaho uburyo bunoze bwo kumenyekanisha imibare nyayo y’imirimo mishya yabonetse kw’isoko ry’Umurimo buri mwaka, korohereza ishoramari mu Rwanda bigomba kugirana isano no kwongera imirimo hakitabwa ku bijyanye n’imiterere yayo, umukozi agahabwa ubumenyi buhagije n’ibikoresho bikenewe, kuko umukozi ari umutungo ugomba gufatwa neza kimwe n’umutungo uba warashowe mu gikorwa cy’iterambere ry’ikigo cy’ubukozi.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities