Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, itangaza ko muri uyu mwaka nta bashyitsi badasanzwe bateganyijwe bazaza kwifatanya n’abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.
N’ubwo bimeze bityo ariko, CNLG ivuga ko imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi ikomeje, ariko ko ibikorwa bizajyana n’ingamba zizaba zashyizweho n’ubuyobozi bw’igihugu bitewe n’uko icyorezo cya Koronavirusi cyiswe COVID-19, kizaba gihagaze.
Ibikorwa by’imyiteguro birimo gukorwa kuri ubu, byibanda ku gutegura ibiganiro bizatangwa mu gihe cyo kwibuka, gusukura inzibutso, hakaba izisanwa izindi na zo zikagurwa. Harategurwa kandi uburyo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi yabonetse yazashyingurwa mu cyubahiro.
Aganira na RBA dukesha iyi nkuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, yasobanuye ko muri iki gihe u Rwanda n’isi yose bahangayikishijwe n’icyorezo cya Koronavirusi, hari ingamba zafashwe mu buryo gahunda zikomeza ariko n’abantu bakirinda.
Yagize ati “Hari amahugurwa atangwa agenewe abazatanga ibiganiro bitangwa mu gihe cy’icyunamo mu midugudu, muri za ministeri no mu bigo byigenga binyuranye, ibyo rero twarabihagaritse kuko n’ubundi bihuza abantu benshi. Icyakora ibiganiro twarabyohereje kugira ngo bizabashe gutangwa hakoresheje uburyo bw’itangazamakuru ariko bigere ku bantu.
Ikindi gikorwa twafasheho ingamba ni ikijyanye no gusura inzibutso, twatanze amabwiriza ko amatsinda yajyaga asura inzibutso yahagarara ariko inzibutso ntizifungwe burundu, hakajya hasura umuntu umwe umwe. Abakozi na bo twarabagabanije, abasura twakira umwe umwe kugira ngo ingamba zafashwe zubahirizwe.”
Akomoza avuga kandi ko ikomeza imyiteguro yose isabwa, hakazitabazwa cyane cyane itangazamakuru mu gusakaza ubutumwa buzaba bwagenwe muri icyo gihe cyo kwibuka.
Avuga ko hazifashisha itangazamakuru mu buryo bwose, Radio, televiziyo, imbuga nkoranyambaga (Social Media) kugira ngo ubutumwa bugere kuri hose hashoboka. Atanga urugero nko ku itariki ya 11 Mata ubwo hazaba hibukwa abatutsi biciwe Nyanza ya Kicukiro, bashobora kuzategura ikiganiro cyihariye gikwirakwizwa mu buryo bw’itangazamakuru kigaragaza amateka y’abatutsi biciwe muri biriya bice, ndetse n’ahandi hiciwe abatutsi kuri iyo tariki, kugira ngo itariki ku yindi bajye bamenya uko amateka yagenze, bityo abantu bamenye ko bari mu gihe cyo kwibuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, we asaba abarokotse jenosode gukomera ndetse no kwakira ingamba zafatwa n’ubuyobozi mu gihe indwara ya Koronavirusi yaba itaragabanya umurego.
Yagize ati “Turabasaba gukomera, bakumva ko bakwiye kwirinda mu buryo bukomeye buhabiriza amabwiriza yatanzwe na ministeri, kandi bakazakira neza icyemezo cyafatwa, inama zatangwa muri kiriya gihe bavuze bati dushobora kwibuka ariko tutari abantu benshi, bakumva ko ari umuti igihugu cyashatse, ntibabifate nabi, kuko byaba biturutse kuri iki cyorezo kandi ku nyungu za twese.”
Abaturage basabwa gukomeza gutahiriza umugozi umwe muri ibyo bihe kandi bagakurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu.














































































































































































