Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

#Kwibuka26: Ikoranabuhanga n’itumanaho birafasha Abanyarwanda guhozanya – Min Busingye

Minisitiri w'ubutabera akaba n'Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, asaba abanyarwanda guhumurizanya bohererezanya ubutumwa cyangwa bahamagarana (Ifoto/K2D)

Mu gihe kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihuriranye no kwirinda icyorezo COVID-19 cyugarije isi, Leta iragira inama abantu gufatana mu mugongo no guhumurizanya hifashishijwe itumanaho, itangazamakuru n’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye avuga ko kwibuka bitagomba kugira ikibibuza kuba, kuko Abaturarwanda ngo bafite ibikoresho bitandukanye bakwifashisha birimo Telefone, Mudasobwa, Radio na Televiziyo.

Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru Kigali Today, Ministiri Busingye yatangarije ibi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ku wa kabiri tariki 07 Mata 2020, aho Abayobozi bakuru b’Igihugu batangirije icyunamo cy’iminsi irindwi, gifite umwihariko w’uko kizakorerwa mu ngo.

Yagize ati “Aya matelefone yacu dufite arakora, ushoboye, ufite umuntu we batari kumwe mu rugo, mureke dukoreshe ubu buryo bwose buriho bw’ikoranabuhanga.

Duhamagarane, twandikirane, twohererezanye ubutumwa bwose ikoranabuhanga ritwemerera gukora, duhozanye, dufatane mu mugongo, Leta yashyizeho uburyo bwo guhuza telefone, bukaba ari ubwo gutabaza ku wagira ikibazo cyihariye ari mu nzu ye, aho yaba aherereye hose”.

Minisitiri w’Ubutabera yakomeje asobanura ko n’ubwo ikoranabuhanga n’itumanaho byitezweho gufasha abantu, ngo hari n’abandi bantu babikoresha mu gusebanya no gusenya ubumwe n’iterambere bimaze kugerwaho.

Yagize ati “Ibikorwa by’abatifuriza u Rwanda ibyiza byakomeje kubaho, icyo nabwira Abanyarwanda ni uko ibyo bikorwa bitazatsinda kuko twabitsinze nta ngufu zihari, nta bushobozi igihugu cyari gifite, twabitsinze igihugu kitarubaka ubumwe nk’ubwo gifite kugeza ubu.

Ibyo bikorwa by’inyangabirama, abagizi ba nabi cyangwa abatekereza mu bintu bibi batifuriza u Rwanda ibyiza, ndetse n’icyiza cyabaye ntibakigaragaze, ndakeka ko bizagumaho ariko bazabikora barambirwe, bazabikora batsindwe”.

Mu rwego rwo kwibuka ariko hanakumirwa icyorezo COVID-19, abayobozi bakuru batanu b’Igihugu, ari bo Perezida wa Repubulika wari kumwe na Madamu, Perezida wa Sena, uw’Umutwe w’Abadepite, uw’Urukiko rw’Ikirenga ndetse na Ministiri w’Intebe, baherekejwe n’abantu bake cyane, ni bo bonyine basohotse mu rugo umwe umwe bajya gutangiza icyunamo.

Minisitiri w’Ubutabera avuga ko nta bindi bikorwa by’icyunamo no kwibuka bizongera guhuriramo abantu muri iki gihe cyo kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities